Abakunzi ba Meddy bongeye gususurutswa Imitima no kumva Igihangano cye gishya

Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yongeye kugaruka mu muziki ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Grateful’.

Meddy yahaye ibyishimo abakunzi be mu ndirimbo nshya “Grateful” iri mu rurimi rw’Icyongereza, ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima amaze iminsi anyuramo. Ikubiyemo ishimwe ku Mana aho ayishimira ko yamubereye nziza cyane.

Mbere gato yabanje kunyura ku mbuga nkoranyambaga ze ati:“Rwari urugendo rutoroshye ariko Imana yangiriye neza.”

Iyi ndirimbo ye nshya “Grateful” ije ikurikira iyo yaherukaga yise ‘Queen of Scheba’ yagiye hanze kuwa 20 Nzeri 2022. Ibi bivuze ko yari amaze iminsi 481 abafana be bategereje kongera kumwumva

Kuri ubu, uyu mugabo w’umwana umwe yabyaranye na Mimi, ni we cyamamare gikurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *