“Umuco ni ishingiro ry’ubufatanye bwa Afurika mu kubaka iterambere, amahoro arambye n’umutekano” Lt Gen Mubarakh Muganga

Spread the love

Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, baratangaza ko kumenya imico ya bagenzi babo ari intwaro ibafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Imbyino z’Itorero Inganzongari mu mudiho wa kinyarwanda ubereye ijisho, n’iz’Itorero Amakosi ryo muri Uganda zizihiwe cyane muri ibi birori byo kumurika umuco w’ibihugu 11 by’abanyeshuri b’abofisiye bakuru biga mu ishuri Rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama.

Hamuritswe imitekere inyuranye muri ibyo bihugu ndetse basangizanya n’ubundi bunararibonye bushingiye ku migenzo ya buri gihugu.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt.Gen Mubarakh Muganga avuga ko umuco w’Abanyafurika uteye ishema ari nayo mpamvu mu ishuri Rikuru rya Gisirikari i Nyakinama, igikorwa cyo kuwumurika gihabwa agaciro gakomeye.

“Turi hano turizihiza imico inyuranye ya Afurika kandi dutewe ishema n’umuco wacu, ngira ngo mwabonye ko umuco wacu ari umwe, uburyo tuvuga, uburyo dutegura amafunguro, uko turirimba n’uko tubyina, iki gikorwa cyerekanye ko umuco ari ishingiro ry’ubufatanye bwa Afurika nk’umusingi w’iterambere, amahoro arambye n’umutekano.”

Kuri ubu mu ishuri Rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama ririgwamo n’abofisiye bakuru 48 bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Ethiopia, Kenya, Botswana, Zambiya, Malawi, Senegal, Nijeriya na Sudani y’Amajyepfo.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt. Gen. Mubarakh Muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *