Zabyaye amahari i Kiev: Umujyanama wa Perezida Zelensky yeguye nyuma yo gushinja uyu muyobozi kwiyicira abaturage be i Dnipro akabeshyera Uburusiya

Umunyanama nimero ya mbere wa Perezida w’igihugu cya Ukraine, Oleksiy Arestovych yeguye nyuma yo kuvuga ko Igisasu cya misire cyarashwe ku nzu mu Mujyi wa Dnipro cyarashwe n’Ingabo z’iki gihugu kigahitana abantu 44, aho kuraswa n’Uburusiya nk’uko byatangajwe.

Arestovych yasabye imbabazi avuga ko yakoze “ikosa ryo ku rwego rwo hejuru, kuko yamennye amabanga yamucisha umutwe”.

Aya magambo yateye uburakari igihugu cyose, ndetse anakoreshwa n’Uburusiya mu gushinja Ukraine.

Uyu mujyanama azwi cyane hashingiwe ku makuru yakunze gutanga buri munsi, ajyanye n’uburyo ibintu byifashe ku rugamba abinyujije ku rubuga rwa Youtube, aho akurikiranwa n’amamiriyoni y’abatuye Isi.

Gusa, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ntaragira icyo atangaza nyuma y’icyemezo cyafashwe na Arestovych.

Amasaha make nyuma y’igitero cya misire cyo ku wa Gatandatu cyasandaje inzu ituwemo n’abantu i Dnipro, Arestovych yari yatangaje ko iki gisasu cy’Uburusiya cyaguye kuri iyi nzu nyuma yo guhanurwa n’ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine.

Ukraine ivuga ko iyo nyubako yarashweho igisasu cya misire yo mu bwoko bwa Kh-22, ivuga ko idafite ubushobozi bwo kumanura, ndetse ko kihuta cyane.

Abanya-Ukraine barakajwe n’aya magambo ya Arestovych, ndetse bamwe bamushinja ko ashyigikiye iyamamazwa ry’amahame y’Uburusiya.

Bamwe mu Badepite basinye itegeko risaba ko Arestovych yirukanwa mu kazi ka Leta.

Nyuma y’isinywa ry’iri tegeko, yahise ashyira hanze urwandiko rwegura, avuga ko yakoze “ikosa ryamucisha Umutwe”.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa Telegram, yagize ati: “Nsabye imbabazi abagizweho ingaruka n’iki gitero ndetse n’imiryano yabo, abaturage ba Dnipro ndetse n’abandi bose bababajwe n’amagambo natangaje, ajyanye n’igitero cya misire y’Uburusiya yasenye inzu ituwemo n’abantu”.   

Arestovych ni umwe mu bantu bazwi cyane muri Ukraine muri iyi ntambara barwana n’Uburusiya, akaba asanzwe akoresha urubuga wa YouTube mu biganiro byerekeye iyi ntambara.

Uru rubuga anyuzaho aya makuru, rukurikirwa n’abarenga miriyoni 1.6 barwiyandikishijeho. Za videwo anyuzaho, zikurikiranwa n’abantu barenga 200.000.

Mu buryo butamenyerewe ku bategetsi ba Ukraine, we atambutsa aya makuru akoresheje Ururimi rw’Ikirusiya aho kuvuga Ikinya-Ukraine.

Mbere y’uko yegura, amagambo ye yakoreshejwe n’abategetsi b’Uburusiya mu gushinja Kyiv kuri iki gitero.

Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov avuga ko ibitero by’Uburusiya bidakorwa “ku nzu zituwemo n’abaturage”, aboneraho kuvuga ko ibyabaye byakozwe n’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere. Asoza ubu butumwa avuga ko na bamwe mu “bategetsi ba Ukraine babyemeje”.

Abategetsi ba Ukraine kugeza ubu bavuga ko abantu nibura 44 aribo bapfiriye muri ibyo bitero, mu gihe abandi batari bake baburiwe irengero, kandi ko hari “amahirwe make” yo kubona ababa bakiri bazima.

Imijyi ya Kyiv, Kharkiv na Odesa na yo yagakozweho muri ibi bitero byo ku wa gatandatu, ibitero Moscou ivuga ko byakozwe ku bigo bya gisirikare n’iby’amasoko y’Amashanyarazi ya Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *