Ntibisanzwe!! Abanyeshuri bajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gukora ‘Pompage’ 400

Ababyeyi b’abanyeshuri bakina Football y’Abanyamerika ku ishuri ryisumbuye muri Leta ya Texas barakajwe n’imyitozo ikabije yahawe abana babo igatuma bashyirwa mu bitaro. 

Aba banyeshuri bahatiwe gukora hafi ‘pompages/push-ups’ hafi 400 nta karuhuko ko kunywa amazi bahawe, nk’uko bivugwa na Dr Osehotue Okojie umubyeyi ufite umwana byaviriyemo kujya mu bitaro.

Dr Okojie yabwiye ikinyamakuru cyo muri Amerika CBS gikorana na BBC ati: “Byari akaga mu cyumweru cyose”.

Umutoza w’iyo kipe, John Harrell, yahise ashyirwa mu kiruhuko.

Abakinnyi barenga 10 byabaye ngombwa ko bajya ku ivuriro rya Rockwall-Heath High School in Heath nyuma y’iyo myitozo, nk’uko Dr Okoije abivuga.

Avuga ko mu byumweru bibiri bishize umuhungu we yatashye avuye mu myitozo ariko atabasha kuzamura amaboko ye.

Kwa muganga bamusanzemo rhabdomyolysis, uburwayi bubamo guhagarara kw’imikaya. Byatumye amara icyumweru mu bitaro mbere yo gutaha.

Uyu mugore ati: “Rhabdomyolysis ntabwo iva mu kirere. Akenshi iva ku gukora birenze, ntabwo isanzwe.”

Ishuri bigaho rya Rockwall Independent School ntiryahise rigira icyo risubiza ku busabe bw’Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru bwo kuvuga kuri ibi.

Mu ibaruwa yohererejwe ababyeyi ikagera kuri Twitter, umukuru w’iri shuri Todd Bradford yavuze ko tariki 9 Mutarama(1), ababyeyi benshi bagaragaje ikibazo cy’uburwayi abana babo bafite nyuma y’uko “basabwe gukora pompages nyinshi” mu myitozo.

Iri shuri riri muri 40km uvuye mu mujyi wa Dallas, rivuga ko ryahaye akazi umuntu wigenga ngo akore iperereza ku byabaye kongeraho gushyira umutoza w’iyo kipe mu kiruhuko gitegetswe mu gihe bategereje ibizarivamo.

Bradford yongeraho ko “Ubuzima bwiza bw’abanyeshuri ari icy’ibanze” kuri iryo shuri, kandi ko “tuzakomeza gufata ingamba zihuse kandi zikwiriye mu nyungu z’abanyeshuri bacu mu gukemura iki kibazo”.

Undi mubyeyi, Maria Aviila, yabwiye CBS ko umuhungu we yari “yagagaye cyane” kandi “atashoboraga kunyeganyeza amaboko ye” nyuma y’iyo myitozo.

Maria ati: “Kuri njye byari ikibazo gikomeye. Bintera ubwoba kuko bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’umuhungu wanjye.”

Dr Okojie yabwiye CBS ko yizeye ko ababigizemo uruhare rwose kuri iryo shuri bazabibazwa.

Ati: “Tugomba kwita cyane ku magaraga imbere yo gushaka gusa gutsinda, turatsinda byadutwaye iki?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *