Yinjiranye mu Rukiko Bibiliya Ntagatifu n’Iyera, Urubanza rugeze hagati avuga ko yigendeye, Menya ibindi byaranze Urubanza rwa Karasira Aimable

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gucurasi 2023, Urukiko Rukuru Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo Uzaramba Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyo gukwirakwiza amacakubiri, guha ishingiro Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uru rubanza, byari biteganyijwe ko Urukiko rugaruka kuri raporo y’abaganga yakozwe ku buzima bwa Karasira bisabwe n’urukiko mu iburanisha riheruka.

Raporo yerekana ko Karasira Aimable afite ibibazo bitatu bikomeye mu buzima bwe birimo agahinda gakabije kagaragazwa n’ibibazo byo kutabona ibitotsi, umuhangayiko uhoraho (Anxiété permanente) no kutita ku mirire (trouble alimentaire).

Iyo raporo kandi igaragaza ko afite uburwayi bwa diabète yo mu bwoko bwa kabiri yaturutse kuri ibyo bibazo ndetse akanagira indwara yo kudaha agaciro abandi bantu, gutinya abantu no gushaka kwerekana ko abandi icyo bashaka ari ukumugirira nabi izwi ku izina rya ‘Troubles de la personnalité’.

Umwanditsi w’Urukiko Rukuru yashyize ubutumwa muri sisitemu y’ikoranabuhanga yifashishwa mu nkiko avuga ko yavuganye na Muganga wasuzumye Karasira akamubwira ko yasabye itsinda ry’abaganga bamufasha kumusuzuma arabyanga ahita azinga ibikapu bye avuga ko ashaka kwisubirira muri Gereza.

Me Kayitana Evode yagaragaje ko kuba Karasira yaranze ko abo baganga bafatanya n’uwamusuzumye ari ikimenyetso cyerekana ko afite uburwayi, yagaragaje ko nubwo urukiko rwari rwategetse ko raporo ikorwa n’abaganga batatu ariko uwayikoze n’ubundi asanzwe ari umuyobozi w’abo bagombaga gukorana.

Yavuze ko mu gihe Urukiko rwakenera raporo isinyweho n’abangaga batatu rushobora kongera gutegeka ko ikorwa ariko yongeyeho ko asanga ibyo bashakaga barabibonye kandi n’ibyo urukiko rwasabaga bigaragara muri iyo raporo.

Perezida w’Inteko iburanisha yabajije Me Kayitana niba Karasira yabasha kuburana bagendeye kuri raporo, nawe mu gusubiza yifashisha raporo y’abaganga igaragaza ko ibyo akora bidaturuka ku bushake bwe ahubwo ko akwiye kugirwa umwere hashingiwe ku biteganywa n’itegeko.

Me Kayitana yasabye ko Urukiko rwategeka ko Karasira avanwa muri gereza ya Mageragere nk’uko muganga yabigaragaje.

Umushinjacyaha Bideri Diogene, yavuze ko kuba Karasira yaranze itsinda ry’abaganga ryari rigiye kumusuzuma, yabikoze nkana kubera ko urukiko rujya kubitegeka byanaturutse ku magambo ye ubwe.

Bideri yavuze ko iyi raporo ifite inenge mu buryo ikozemo bigendanye no kuba idasubiza ibyo urukiko rwasabye byose.

Yagaragaje ko raporo y’abahanga itegeko riteganya ko uwayikoze agomba gukora indahiro ariko ku wakoze iyo raporo ntabwo yakoze indahiro.

Yavuze ko kandi idasubiza ibyo Urukiko rwasabye uhereye ku mubare w’abaganga bagombaga gupima niba afite uburwayi bwo mu mutwe, kugaragaza aho bugeze no kuba ashobora gukora ibyo atatekerejeho.

Umushinjacyaha kandi yasabye ko iyo raporo itahabwa agaciro ahubwo urukiko rugategeka ko asuzumwa n’itsinda ry’abaganga batatu baturutse mu bigo bitatu bitandukanye bifite aho bihurira no kwita ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi uwakoze iya mbere ntazashyirwe muri abo baganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *