Musanze: Yarusimbutse nyuma yo kwiyahuza Umuti wica

Umubyeyi w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Bisate mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, yanyweye umuti wica ashaka kwiyahura atabarwa utaramuhitana, ajyanwa kwa muganga, nyuma aza gutaha yorohewe.

Ku mugoroba wa tariki ya 12 Gicurasi 2023, nibwo uyu Mugore yashatse kwiyambura ubuzima, nyuma y’uko yari yahaye umugabo we w’imyaka 27, amafaranga ngo ajye kurangura ibitunguru nk’abantu basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse.

Uyu  mugabo yatahanye amahaho (ibitunguru), nyuma aza kuyanyarukira mu isantere akimara kuva aho uwo  babiguze ahita aza mu rugo gufata amafaranga ye, ari nabwo yasanzeyo umugore amwishyuje ati “Umugabo wanjye aza kugura ibitunguru namuhaye amafaranga”.

Ubwo nyiri ibitunguru yari amaze kugwa mu kantu, atangiye gushakisha umugabo yahaye ibitunguru, akiva muri urwo rugo, nibwo uwo mugore ngo yahise anywa kiyoda, nk’uko byatangajwe n’ umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisate, Munyentwari Théogène .

Yagize ati “Umugore yahaye amafaranga umugabo ngo ajye kumugurira ibitunguru bitewe na bizinesi asanzwe akora, umugabo wasanga hari ukuntu yabigenje aragenda azana ibitunguru umugore yamutumye. Ngo mu kanya gato umuntu yaje mu rugo kwishyuza uwo mugore amafaranga y’ibitunguru yahaye umugabo we”.

Bwana Munyentwari yongeyeho  ati “ahari umugore  byamurakaje kuba yahaye umugabo we amafaranga yo kurangura ibitunguru, akongera kubona abaza kumwishyuza, nibwo  yahise  afata umwanzuro wo kwiyahura.

Ngo amakuru yo kunywa tiyoda bayahawe n’umugabo w’uwo mugore, ubwo yageraga mu rugo akumva imunukaho, ari bwo yahise atabaza abaturanyi n’ubuyobozi, bahita bageza uwo mugore ku Kigo Nderabuzima cya Bisate, uwo muti utaramugiraho ingaruka.

Munyentwari yavuze ko aganira n’uwo mugabo, ku by’ayo mafaranga atishyuye ibitunguru yateje amakimbirane, ngo yamubwiye ko amafaranga yari akiyafite, gusa ngo yafashe ibitunguru ku muhinzi abigeza mu rugo, mu gihe atarabyishyura uwo muhinzi aza mu rugo kwishyuza.

Uwo muhinzi yageze mu rugo asanga uwo yahaye ibitunguru hari aho anyarukiye, ahitamo kwishyuza umugore dore ko ari we baziho gucuruza ibitunguru, ari nacyo cyamuteye uburakari ngo ahitamo kunywa tiyoda nyuma yo gukeka ko umugabo we yaba yariye amafaranga yari yamuhaye.

Uwo mugore akiva mu bitaro yagize ati “Urupfu rwari runyibye, najyanywe kwa muganga ntabizi, narakangutse nisanga mu bitaro, icyanteye kunywa tiyoda ni akababaro nari natewe n’umugabo”.

Bwana Munyentwari, yavuze ko urwo rugo rwagiye rugaragaramo amakimbirane inshuro nyinshi, dore ko ubuyobozi n’abaturage badahwema kubakiza, cyane ko bashinjanya gucana inyuma, aho bigeze no gupfa telefoni nyuma y’uko umugabo arakariye umugore, bapfa ko ahamagarwa mu ijoro.

Uwo muyobozi yagize icyo asaba abaturage, ati “Ubundi inama duhora tuyibagira, aho tubasaba ko niba abashakanye bagiranye ikibazo bakagombye guhita babimenyesha ubuyobozi bakagirwa inama hakiri kare, ni byo bita gukumira icyaha kitaraba. Usanga umuntu afashe icyemezo kigayitse cyo kwikura mu buzima kandi yagombye kutugisha inama kigakemurwa hakiri kare”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *