Yanenzwe bikomeye nyuma yo kurebera Umugore we ashimiramo Umwuka aho kumutabara

Mu masaha y’Igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Mata 2023, mu gihugu cya Kenya, humvanye inkuru y’incamugongo, aho umugabo washinjwe kugira umutima umeze nk’uw’inyamanswa, yarebereye Umugore we ashiramo Umwuka aho kumuramira.

Uyu mugabo bivugwa ko ubwo yari yicaye iwe muri Saloon, yabonye umugore we arimo arwana n’ubuzima ubwo yari amaze kunywa uburozi bwica nyuma agatangira kuruka cyane, aho kumutabara yafashe Telefoni ye, atangira gufata amashusho uyu mugore we aribo gusamba.

Ubwo abana bumvaga Nyina ataka, basanze Se ari kumufata amashusho arebera uburyo ashiramo Umwuka, aho kumutabara.

Abana babo babiri bakibibona, batangiye gusakuza babwira Se ko Nyina ari gupfa, batera hejuru bamusaba kumuha amata ngo adapfa, ariko Se akomeza kwifatira amashusho ntacyo yitayeho.

Nyuma y’uko abonye umugore we apfuye, yihutiye gutabaza avuga ko umugore we yasanze yiyahuye, agirango hatamenyekana ko yapfuye ahari.

Ubwo Polisi yatangiraga iperereza, yafashe Telefoni ngendwanwa y’uyu mugabo, isangamo amashusho yose y’uburyo yafotoraga umugore we arimo gupfa.

Bamubajije icyamuteye kureberera umugore we apfa, yisobanura avuga ko atabuza umuntu uburenganzira bwe, bityo ko mu gihe yashaka gupfa atagombaga kumubuza.

Nyuma y’iyi nkuru, abaturage ba Kenya banenze bikomeye uyu mugabo, bamushinja Urupfu rw’umugore we, bavuga ko yakabaye yaramutabaye kuko byashobokaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *