WHO/OMS yatangaje ko ifite impungenge z’uko Korera ishobora kwiyongera mu Bihugu byo muri Afurika

Umuyobozi w’Ishami rya UN/ONU rishinzwe Ubuzima OMS/WHO muri Afurika, yasabye ko Ibihugu byugarijwe na Korera byahabwa ubufasha bwisumbuye ku bwo byabonaga.

Yaboneyeho kandi gutangaza ko hatagize igikorwa, Korera ishobora kwiyongera ku rwego rwo hejuru, dore ko Imvura igiye kwiyongera mu Bihugu binshi byo kuri uyu Mugabane.

Bwana Dogiteri Patrick Otim, ushinzwe gukirirana ibijyanye n’Indwara z’Ibyorezo muri OMS/WHO, yatangaje ko ukwiyongera kwa Korera gushobor guteza ingaruka nyinshi kandi zikomeye, bitewe n’igihe bisaba ngo igaragare ku wa yanduye.

Yatangaje kandi ko bikenewe cyane gufasha Ibihugu bisanzwe byugarijwe n’iki Cyorezo, mu rwego rwo kubifasha guhangana nacyo kitarakwira mu Baturage bose.

Ubwandu bwa Korera bwatangirye mu bihugu 12 kuri 54 bigize Umugabane w’Afrika.

Ibihugu by’Afrika y’Epfo, Tanzaniya na Zimbabwe nabyo bikaba biehruka gutangaza ko iki Cyorezo cyamaze kubigeramo.

Igihugu cya Malawi, nicyo cyugarijwe cyane n’iki Cyorezo, aho abatari bacye kimaze kubahitana. OMS/WHO ishingiye kuri ibi, ikaba itangaza ko aricyo gihugu cyugarijwe cyane kuri uyu Mugabane.

Ni mu gihe Ibirwa bya Madagascar, byugarijwe n’Inkubi ebyiri (2) z’Umuyaga zimaze guhitana abatri bacye muri aya Mezi Abiri (2) ashize uyu Mwaka utangiye, ikaba ihanganye n’iki Cyorezo cya Korera, aho itangaza ko ihangayikishijwe nacyo mu buryo budasanzwe.

OMS/WHO yagaragaje impungenge z’uko bitewe n’ihindagurika ry’ibihe ku Isi, rishobora gutuma Korera ikwirakwira kurushaho, bitewe n’uko Virusi itera iyi Ndwara yororoka ndetse ikanagera kure mu bihe by’Imvura. (AP)

Dogiteri Patrick Otim, ashinzwe gukirirana ibijyanye n’Indwara z’Ibyorezo muri OMS/WHO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *