Leta zunze ubumwe z’Amerika zise Wagner Umutwe w’Iterabwoba


image_pdfimage_print

Minisitiri w’Ubutabera wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Merrick Garland, yatangaje ko Umutwe w’Abacanshuro b’Abarusiya uzwi nka Wagner ari Umutwe ukora Iterabwoba ku rwego mpuzamahanga. Yanashinje kandi Yevgeny Prigozhin, wawushinze ko yakoze Ibyaha vyo mu ntambara.

Minisitiri Merrick yatangaje ibi ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ubwo yasubizaga ibibazo bya Komisiyo ya Sena ya Amerika irebana n’Ubutabera.

Yagize ati:”Wagner ni Umutwe uri gukora Ibyaha byo mu Ntambara. Uretse ibi kandi, uyu Mutwe ubangamiye Inyungu za Leta zunze ubumwe za Amerika. Gusa, yaboneyeho gutangaza ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ariyo ifite uburenganzira bwo kwita aya mazina Imitwe nka Wagner”.

Akana ka Sena gashinzwe gukurikirana ibijyanye n’Ubutabera, katangaje ko kari gutegura Umushinga w’Itegeko uzemerera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kwita Wagner Umutwe ukora Iterabwoba.

Wagner yashinzwe mu 2014, ikaba iyobowe na Yevgeny Prigozhin. Uyu Prigozhin yafatiwe Ibihano na Amerika nk’umwe mu bantu ba hafi ba Perezida w’Uburusiya, Vladimir Poutine.

Kuri ubu, bivugwa ko ufite Abarwanyi babarirwa mu Bihumbi bisaga 50 (50,000), bafasha Uburusiya mu Ntambara buri kurwana muri Ukraine. Bivugwa ko benshi muri bo bakuwe muri za Gereza zo mu Burusiya.

Aba bakaba bafatwa nk’ntwari zidasanzwe ku Burusiya mu ntambara burwana muri Ukraine. (VOA News)

Wagner yashinzwe mu 2014, ikaba iyobowe na Yevgeny Prigozhin

 

Minisitiri w’Ubutabera wa Amerika, Merrick Garland, ubwo yasubizaga ibibazo by’abasenateri ba Amerika, muri Capitol i Washington, tariki ya 1/03/2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *