Volleyball:“Kirehe Open ibahishiye Udushya ku nshuro ya 3” – Claude Tuyisenge Team Manager wa Kirehe VB

Amakipe 11 ategerejwe mu Irushanwa ritegurwa n’Akarere ka Kirehe rigiye gukinwa ku nshuro ya gatatu.

Iri Rushanwa ryahoze ryitwa “Gisaka Open”, rizakinwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri no ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023.

Iyi mikino ngarukamwaka, itegurwa n’Akarere ka Kirehe n’abafatanyabikorwa barimo Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Ku nshuro ya mbere, iri Rushanwa ryakinwe mu 2019, gusa bitewe n’Icyorezo cya Covid-19, ryamaze Imyaka ibiri ridakinwa (2020-2021), ryongera kugaruka mu 2022.

Kuri iyi nshuro ya gatatu (3), rizitabirwa n’amakipe 11, arimo 7 y’abagabo n’ane (4) y’abagore.

Agaruka kuri iri Rushanwa, Jean Claude Tuyisenge ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Kirehe VC itegura iri Rushanwa, yashimangiye ko imyiteguro igeze ku rwego rubanzira irushanwa.

Muri iyi myiteguro, harimo ko abafana bagomba guhabwa umwanya uhagije wo kwirebera imikino ndetse bakanashyigikira byimazeyo amakipe bafana.

Ati:“Twahaye ubutumire buri wese, by’umwihariko amakipe agize ikiciro cya mbere muri Shampiyona. Turahamagarira abakunzi b’Umukino wa Volleyball by’umwihariko abatuye Akarere ka Kirehe, kuzaza kwizera amaso kuko bazanyurwa n’ibyo twabateguriye”.

Umwaka ushize, iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikipe y’Akarere ka Gisagara (Gisagara VB) mu kiciro cy’abagabo n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA VB) mu kiciro cy’abagore.

Kuri iyi nshuro ya gatatu (3), Gisagara VB izaba irwana ku irushanwa ibitse, mu gihe RRA VB itazaryitabira.

Ni Irushanwa kandi rizagaragaramo ikipe nshya, Kepler VB, izaba itozwa na Nyirimana Fidel, umwe mu batoza bafite ubunararibonye muri Volleyball y’u Rwanda.

Amakipe azitabira:

Abagabo

  • APR
  • Police VC
  • Kepler
  • Gisagara
  • REG
  • KIREHE
  • KVC

Abagore

  • Police
  • APR VB
  • IPRC Huye
  • IPRC Kigali

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *