Duhugurane: Abatuye Isi barya Inyama zivuye mu Matungo Miliyari 8 buri Mwaka

Amatungo agera kuri Miliyari 8 niyo yicwa buri mwaka nk’amafunguro ya muntu ku isi, ndetse ayo muri Afurika agize 1/3 cy’ayo matungo ku isi bityo amatungo akaba agize 40% by’umusaruro mbumbe uturuka mu buhinzi.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere i Kigali, ahateraniye inama ya 7 yo ku rwego rwa Afurika yiga ku burenganzira n’imibereho myiza y’amatungo, ni inama y’iminsi 3 ihuje abashakashatsi baturutse mu bihugu binyuranye.

Ibikorwa bya muntu biri mu bishyirwa mu majwi n’abashakashatsi mu by’uburenganzira bw’amatungo n’inyamaswa nk’ibiza ku isonga mu bitera iyangirika ry’ikirere n’ihindagurika ryacyo, bigira ingaruka ku ihungabana ry’uburenganzira bw’inyamaswa n’imibereho yazo.

Nyamara impuguke mu by’inyamaswa, Wachira Benson Kariuki ukorana n’umuryango Afurika Network for Animal welfare asanga abantu n’inyamaswa byose bikenerana.

Yagize ati “Twasanze ko imibereho y’amatungo ititabwaho igihe hazirikanwa iterambere, igihe harebwa iby’ibidukikije ndetse n’ibireba ubuzima bwa muntu. Ibyo ntitwakwemera ko biguma gutyo kuko dukeneye kugira aho duhurira kuko tuzi neza ko amatungo ari kimwe mu bigize ibidukikije n’ubuzima bwacu.”

Amatungo agera kuri Miliyari 8 niyo yicwa buri mwaka nk’amafunguro ya muntu.

Amatungo yorowe muri Afurika agize 1/3 cy’amatungo yose ku isi ndetse 40% by’umusaruro mbumbe uturuka mu buhinzi bwo kuri uyu mugabane, n’uw’amatungo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana avuga ko amatungo n’inyamaswa bifatiye runini ubukungu bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *