Volleyball: Umutoza Sammy Mulinge agiye kugaruka muri APR VB

Umutoza w’Umunyakenya, Sammy Mulinge, arahabwa amahirwe yo kongera kugaruka gutoza APR Volleyball yahozemo, nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itandukanye na Mutabazi Elie wari uyimazemo imyaka 4 nk’umutoza mukuru.

Sammy Mulinge arahabwa amahirwe mu gihe iyi kipe ikomeje gushakisha umutoza mukuru.

Mu gihe yaramuka agarutse, azaba asubiye mu ikipe yahozemo kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Mutabazi Elie.

N’ubwo yahesheje ibyishimo abayobozi ba APR VB birimo n’igikombe cya Shampiyona cy’umwaka w’imikino 2019/20, ubuyobozi bwasanze umusaruro bwari bwiteze kuri Mutabazi Elie atarawutanze, buhitamo gutandukana nawe.

Amakuru THEUPDATE yamenye, ni uko mu minsi mike ishize, ubuyobozi bwa APR VB y’abagabo n’umutoza Mulinge bagiranye ibiganiro bigamije kumugarura muri iyi kipe, ndetse bikaba bigeze kure, aho ashobora kuzagaruka muri iyi kipe mu mpera z’uku Kwezi kwa Gicurasi.

Aya makuru akomeza avuga ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze ku kigero cya 90%, ikibura ari ugushyira umukono ku masezerano.

Mu myaka 10 yatoje APR VB mbere y’uko ayivamo mu 2019, Mulinge yahesheje iyi kipe ibikombe 5 bya Shampiyona ndetse n’umwanya wa 6 mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe bya Shampiyona iwayo ku mugabane w’Afurika mu 2014.

APR VB ni imwe mu makipe y’ibugugu muri Volleyball y’u Rwanda guhera mu 1993 yashingwa, ibi bikaba bihamywa n’uko itarabura muri Shampiyona n’imwe.

Uretse ibi kandi, ubuyobozi bwa Gisirikale buyiyobora, buhora bwifuza ko yatanga ibirenze ibyo itanga, ariyo mpamvu impinduka zikunze kuba hagamijwe gushaka umusaruro wisumbuye.

Gusa, nyuma y’uko muri Volleyball y’u Rwanda havutse amakipe mashya arimo ‘Rwanda Energy Group (REG) na Gisagara VC’, umusaruro wayo watangiye gusubira hasi.

Kuri ubu, Umutoza Sammy Mulinge atoza Kenya Ports Authority (KPA) yo mu gihugu cya Kenya.

Byitezwe ko azagera muri APR VB nyuma y’uko iyi kipe atoza izaba ivuye mu marushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe bya Shampiyona iwayo ku mugabane w’Afurika, ateganyijwe muri Tuniziya guhera tariki ya 06 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *