Kenya: Inkiko zatangiye kumuryoza Urupfu rw’abasaga 100 yashoye mu Masengesho bakahasiga Ubuzima

Paul Nthenge Mackenzie uyoboye Idini rizwi nka Good News International Church, ari kuryozwa n’Inkiko abasaga 100 bataburuwe ahahoze ari mu Kibanza cy’Urusengero rwe, bivugwa ko aba baba barapfuye barazize Amasengesho yo kwiyicisha inzara.

Mu myaka Ine ishize, avuga ko yari yararufunze ndetse ko rwari rumaze Imyaka ibiri rwongeye gukora.

Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC kivuga ko inyigisho z’uyu mugabo zagaragaye kuri murandasi bigaragara ko ari iza vuba, nyuma y’icyo gihe we atangaza.

Inkiko zikaba zamutumije ngo asobanure aho ao bantu bashyinguwe muri icyo Kibanza cy’Urusengero rwe bavuye.

Abantu bakaba bakomeje kwibaza no gushaka gusobanukirwa ikihishe mu nyigisho yigisha, ndetse n’igitera abantu kwisonzesha kugera ubwo bapfa.

Muri aya mashusho, Paster Mackenzie yumvikana mu ijwi riranguruye mu iteraniro rigari, yigisha ku ngingo y’ibyahishuwe ku mpera iteye ubwoba y’Isi.

Inyuma y’aho ahagaze y’igisha hari igitambaro cyanditse ho amagambo asobanuye ngo” turihafi gutsinda urugamba, ntihagire ureba inyuma urugendo ruri hafi kurangira.”

Imwe muri video zigaragara kuri channel ya YouTube y’urusengero rwe,iravuga ngo” abana bo mu bihe bya nyuma” yerekana itsinda ry’abana barimo gutanga ubutumwa kuri camera.

Izindi nyigisho zigaragara arimo kwirukana imyuka mibi mu bayoboke be, umubare munini ari abagore y’irukana mo imyuka mibi bakarambarara hasi uko abasengera abirukana mo iyo myuka mibi.

Ku mbuga nkoranya mbaga ze zirimo na  Facebook, hagaragara inyigisho ze zitandukanye nubwo ziterekana igihe zafatiwe, ariko bikagaragarako ku 01 Mutarama 2020 yari afite igiterane Nairobi, binyuranye n’ibyo yatangaje avugako urusengero rwe ruheruka gukora muri 2019.

Mu kiganiro Mackenzie yagiranye n’ikinyamakuru cy’aha muri Kenya yisobanuye avugako nta bayoboke be yahatiye kwiyicisha inzara , umunyamakuru amubajije ku ibyo yamubwiyeko ntaruzitiro cyangwa gereza basanze ku rusengero rwe ku buryo babihera ho bamushinja.

Mu busanzwe uyu mugabo wahagurukije ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cya Kenya, Mackenzie ni umugabo ukuze uri hejuru y’imyaka 50 y’amavuko, nyuma y’uko arangije amashuri yisumbuye, yaje gukomereza ubuzima mu gutwara Taxi, aho yabivuyemo ashinga itorero aho yafatanyaga n’umugore we.

Uyu mugabo yaguye akunda kumvikana afungwa ku mpamvu z’amakosa anyuranye yagiye akora,  arimo asa no kugumura rubanda abacebgezamo inyigisho ziyobya, aho yumvikana ashishikariza abana kutajya kwiga kuko ngo uburezi bw’isi Imana itabwemera Ari ubwa sekibi bazanywe n’ababifitemo inyungu bagamije gucucura abantu utwabo, ahandi akavugako abaganga bafite Indi Mana bakorera, bityo nta mugore ugomba kujya kubyarira Kwa muganga .

Imwe mu ma video y’uyu mugabo, igaragaza umugore wavugwaga ko ashimira Mackenzie ko yamufashije mu masengesho akabasha kubyara atagiye Kwa mu ganga ngo bamubage. Mackenzie agashimangira Kandi ko, ibijyanye n’inkingo zihabwa abana atari ngombwa.

Agakomeza asaba abagore Kandi ko, badakwiye guhindura imisatsi yabo no kongeraho iy’imikorano no kwambara imirimbo.

Hari ibyo bitako ari ibimenyetso bya shitani n’intekerezo mpimbano, byinshi mu biganiro bye bikaba bigaruka ku ibyahishuwe dusoma muri Bibiliya no mubihe bya nyuma bigiye gusohora mu isi.

Kenshi akanaburira abantu ko imbaraga za Satani zageze ahantu hose ku isi , agasubiramo kenshi ijambo “new world order”  igitekerezo kidafite ibihamya ko inzego zikomeye ku isi zigiye kuzana ubutegetsi bw’igitugu ku isi, bugasimbura ibihugu mu buryo bw’ikinyoma kikemezako, Kiliziya Gatorika , ONU/ UN na Amerika aribo babiri inyuma.

Paster Mackenzie kandi ashidikanya ku Ikoranabuhanga, kuko yaravuze ko uburyo Leta ya Kenya yazanye bwo gukoresha Irangamuntu kuri Murandasi ari ikimenyetso cy’Inyamanswa.

Paster Mackenzie kuri ubu akaba afunzwe hamwe n’abandi bantu 20, ariko akaba ariwe ushinjwa izi Mpfu.

Nyuma y’uko iyi nkuru isakaye muri Kenya, Abanyakenya bacitse igikuba, banifatira mu gahanga ubuyobozi bwegereye uru Rusengero, kuko batabashije kumenya ibihakorerwa kugeza ku rwego hagwa abantu barenga 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *