Volleyball: U Rwanda rwabuze Umudali wa Bronze w’Igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsindwa na Kameroni 

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu kiciro cy’abagore, yabuze Umudali wa Bronze (Umwanya wa Gatatu), nyuma yo gutsindwa na Kameroni amaseti 3-1 ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023.

Uyu mukino wahurije impande zombi mu Nzu y’Imikino ya Multipurpose Sports Complex i Yaoundé mu gihugu cya Kameroni, wakinwe ubwo hasozwaga iri rushanwa, ukaba wabanjirije umukino wa nyuma wahuje Kenya “Malkia Strikers” na Misiri.

Ku ikubitiro, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda niyo yegukanye iseti ya mbere y’uyu mukino ku ntsinzi y’amanota 25 kuri 21.

Gusa, nyuma yo kwegukana iyi seti, ibintu byaje guhindukirana umutoza w’u Rwanda, Paulo De Tarso n’abakinnyi be, kuko Kameroni yahise itsinda amaseti atatu yakurikiyeho 25-15, 25-14 & 25-15.

Bitewe n’umukino wabahuje na Misiri ku munsi w’ejo mu mikino ya 1/2, u Rwanda rwagaragaje ukunanirwa by’umwihariko mu iseti ya gatatu y’umukino, ari naho Kameroni yahereye irwigaranzura.

N’ubwo u Rwanda rutabashije kwegukana Umudali wa Bronze, ariko rwishimiye kugaruka i Kigali rwegukanye umwanya wa Kane (4), ukaba ari nawo mwanya mwiza rugize mu mateka Volleyball ku rwego rw’ikipe y’Igihugu.

Ubusanzwe, umwanya mwiza rwari rufite wari hagati ya 6-7 rwegukanye mu bihe bitandukanye.

Mu yindi mwanya yahataniwe, Algeria yegukanye umwanya wa gatanu itsinze Nigeria ku ntsinzi y’amaseti 3-1 (18-25, 13-25, 25-23 & 25-17), mu gihe Maroke yegukanye umwanya wa karindwi itsinze Uganda, amaseti 3-0 (24-26, 25-27, 26-24 & 22-25).

Mali yegukanye umwanya wa Cyenda, Burkina Faso isoreza ku wa 10, mu gihe Uburundi ari ubwa 11, naho Lesotho ikaba yabaye iya 12.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 agizwe na Kameroni yayakiriye,  Algeria, Burkina Faso, Burundi, Egypt, Kenya, Lesotho, Mali, Morocco, Nigeria, Uganda n’u Rwanda.

Amafoto

Image

Image

Image

Image
Kenya “Malkia Strikers” yegukanye igikombe cy’Afurika itsinze Misiri, amaseti 3-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *