Rwanda: Abayobozi baherutse guhabwa inshingano barahiriye imbere ya Perezida Kagame

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhindurirwa inshingano nshya, abasaba kwita ku nshingano bahawe.

Abarahiye ni Maj. Gen Albert Murasira yahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na Madamu Jeanine Munyeshuli Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari hamwe na Madamu Sandrine Umutoni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Perezida Kagame yasabye abarahiriye inshingano nshya bagiyemo, gukomeza gukorera Igihugu mu nzego zose no gukorana n’abayobozi mu myanya yose bazaba barimo.

Ati “Ndavuga ko ari ibisanzwe aba bashinzwe imirimo bagiye gukorera igihugu cyacu, bari basanzwe bafite n’indi mirimo, cyangwa se barayigeze n’ikindi gihe, ariko buri gihe ntawabura kubibutsa ko imirimo nk’iyi yo kuri uru rwego, iba igamije kugira ngo abantu bafate inshingano, kuri bo ubwabo, kubo bayobora, ariko ikibisumba byose kikaba ko tuba dukorera igihugu cyacu”.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko Minisiteri y’Urubyiruko yajyamo umudamu ukiri muto kugira ngo atange umusanzu wo kubaka iyi Minisiteri.

Ati “Abamaze kurahira rero mureba cyane cyane abadamu babiri n’umugabo umwe, abadamu babiri icyo mbivugira bari mu babyiruka, bari mu bakura, biba byakozwe ku buryo bigenderewe, kwifuza guha urubyiruko inshingano ngo bakure bumva ko badakurikira gusa ibikorwa, ahubwo bakwiye no kuyobora mu bikorwa bitandukanye byubaka igihugu cyacu. Nifuzaga rero ko tugiramo n’umugore”.

Perezida Paul Kagame yavuze ko muri Minisiteri y’urubyiruko harimo Minisitiri w’umugabo ikaba ihawe n’umugore ko bakwiye gukorera hamwe nk’abantu bakiri bato.

Ati “Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu abakobwa, abahungu, abagabo, abagore bazabibonamo. Kugira ngo babibonemo ariko ntabwo ari uko umwe ari umugabo undi ari umugore mu nshingano zabo ahubwo bagomba kubibonamo mu bikorwa kandi bijyanye nuko ababikora ababiyoboramo abandi bari muri ya myaka navugaga nabo ubwabo bari mu rwego rw’urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano hakiri kare batazifata bari mu myaka nk’iyacu, ahubwo n’abatoya bakwiye kubibyirukiramo, bakabikuriramo, nibyo biduha icyizere cy’ejo hazaza”.

Perezidi Kagame yavuze ko gufata inshingano no kugira imico yubaka, no kuyobora, atari ibyabakuru gusa bikwiye guhera ku no ku bato.

Ati “Ibisigaye muzabisanga mukazi ni ibisanzwe aho muvuye naho mugiye akazi wenda kariyongera ariko ntabwo ari akazi gashya nkako bamwe muri twe twinjiyemo tutigeze tubona ariko twageramo ugahera ko ufata umurongo”.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiriye inshingano ko kuri bo byoroshye kuzuza inshingano, kuko bafite nabo bakorana nabo. Yabasabye kwita ku bigomba gukosorwa n’ibigomba gushyirwamo imbaraga zirenze mu rwego rwo kunoza akazi no kuzuza inshingano bahawe.

Amafoto

Maj.Gen. Murasira Albert, arahirira kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA)

 

Madamu Sandrine Umutoni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko

 

Madamu Jeanine Munyeshuli Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari hamwe

 

Perezida Kagame yabashimiye indahiro bakoze ndetse anabifuriza akazi keza mu nshingano nshya yabahaye.

 

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *