Volleyball: U Rwanda rwabonye itike ya 1/8 y’Igikombe cy’Afurika nyuma yo kwivuna Senegal

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakatishe itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/8 y’Igikombe cy’Afurika nyuma yo kwivuna Senegal kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nzeri 2023.

Uyu mukino wakiniwe i Cairo mu Misiri ahari kubera iyi mikino ku nshuro ya 24, warangiye u Rwanda rutsinze amaseti 3-0 (25-21, 25-16, 25-17).

Nyuma yo kubona iyi tike, rwakurikiye Maroke yabonye iyi tike iyoboye itsinda rya kane (4), isangiye n’u Rwanda, Senegal na Gambia.

Senegal na Gambia zitakomeje mu mikino ya ¼, zizakomereza mu mikino yo guhatanira imyanya.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzesurana na Mali cyangwa Tanzaniya mu mikino ya 1/8, mu gihe rwahatambuka ruzakazisanga mu nzara za Misiri muri 1/4 mu gihe amakipe yombo yaba yakomeje nk’uko byitezwe.

Kugeza ubu n’ubwo u Rwanda ruri kwitwara neza, ariko mu mikinire ruracyabura gukomeza kotsa igitutu abakeba, kuko rugera aho rukamera nk’uruvuye mu mukino.

Ibi mu gihe ubikomeje mu mikino yo gukuranamo, kwizera kubona intsinzi ni kimwe mu bintu biba bikomeye mu marushanwa.

Muri iyi mikino, u Rwanda rwitezweho byibuze kugera mu mikino ya ½ nk’uko bashiki babo babikoze mu kiciro cy’abagore mu mikino iheruka kubera muri Kameroni, ndetse byaba na ngombwa rukaharenga.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kugera mu mikino ya ½ inshuro ebyiri gusa mu mateka y’iyi mikino, aha ni mu 2011 n’i 2015.

Amafoto

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *