Rwanda: PAC yagaragaje ko Ikigo cy’Igihugu k’Imyubakire cyahombeje Leta Miliyari 14

Kuva kuri uyu wa Gatatu Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) yatangiye kubariza mu ruhame inzego n’ibigo byagaragayemo amakosa mu micungire y’imari n’umutungo muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’Imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Ku ikubitiro PAC yakiriye Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire (Rwanda Housing Authority).

Amakosa akomeye yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ashingiye ahanini ku kutubahiriza amategeko atandukanye arebana n’imikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2022 iki kigo cyatanze amasoko afite agaciro ka miliyari 11 ariko iki kigo nticyashyiraho abagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masoko.

Ni mu gihe mu mwaka wari wabanje iki kibazo cyagaragaye nanone mu masoko afite agaciro ka miliyari 4 gikomeje gufata indi ntera.

Rwanda Housing Authority kandi yahawe inkunga n’abaterankunga banyuranye ariko ikoresha 59% by’izo nkunga ndetse inkunga zimwe na zimwe ntiyakoreshaho ifaranga na rimwe.

Iki kigo kandi yahombeje Leta agera kuri miliyoni 14 kubera gutsindwa imanza cyaysinzwe mu nkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *