Volleyball: REG VB yisanze mu itsinda rya kane mu mikino ya Shampiyona ny’Afurika


image_pdfimage_print

Mu gihe guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi kugeza ku ya 22 Gicurasi 2023 mu gihugu cya Tuniziya hatangira imikino ya Shampiyona ny’Afurika ya Volleyball, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu i Kelibia aho izakinirwa, habereye Tombola yashyize amakipe mu matsinda.

Iyi Tombola, yasize REG Volleyball Club ihagarariye u Rwanda nk’ikipe yatwaye Shampiyona y’i 2022/23, yisanze mu itsinda rya kane (4) isangiye na Association Sportive de l’Institut National de la Jeunesse et Des Sports d’Abidjan (Ivory coast), Mouloudia Sportive de BouSalem (Tunisia) na ETHIOPIA MUGHER (Ethiopia).

Uko amatsinda ahagaze

Itsinda rya Mbere:

  • AS Marsa VC (Tunisia)
  • NJR CN VC (Nigeria)
  • Zamalek VC (Egypt)

Itsinda rya Kabiri:

  • Port De Douala (Cameroun)
  • Olympique Montagne Goyaves SC “OGM” (Mauritius)
  • Rukinzo VC (Burundi)
  • Green Buffaloes VC (Zambia)

Itsinda rya Gatatu:

  • Kenya Ports Authority (Kenya)
  • ISEG (Senegal)
  • CAM Sports
  • JSCOA VC (Algeria)

Itsinda rya Kane:

  • AS INJS VC (Cote d’Ivoire)
  • Mouloudia VC (Tunisia)
  • REG VC (Rwanda)
  • Ethiopia Mugher (Ethiopia).

REG Volleyball Club yahagurutse mu Rwanda ku wa mbere tariki ya 08 Gicurasi 2023, ijyana n’Indege ya Ethiopian Airlines.

Mbere yo kurira Rutemikirere, Umutoza wayo Pierre Marshal Kwizera yatangarije itangazamakuru ko imikino bagiyemo itoroshye, ariko ko yizeye abakinnyi ndetse bazakora ibishoboka byose byibuze bakagera mu mikino ya 1/2 kirangiza.

Yagize ati:“Mfitiye ikizere abakinnyi bange, nibaramuka batanze ibyo bafite byose, bakongeraho gushyira mu bikorwa ibyo twitoje, ntakabuza tuzitwara neza”.

Nyuma yo gushingwa mu Mwaka w’i 2017, REG Volleyball yitabiriye iyi mikino nyuma y’imyaka 4 gusa, (2021), ikaba yaregukanye umwanya wa 9.

Mu 2022 ntabwo yigeze yitabira iyi mikino, bitewe n’uko ikigo ibarizwamo (Rwanda Energy Group), cyavuze ko amikoro yari yerekejwe mu ikipe ya Basketball yitabiriye imikino ya Basketball Africa League (BAL).

Abakinnyi REG yahagurukanye i Kigali

  • Irene Jacob Cyusa
  • Simon Rwigema
  • Muvara Ronard
  • Niyomkuru Gloire
  • Wickliff Dusenge
  • Marcel Guiondon
  • Sylvestre Ndayisaba
  • Peacemaker Twagirayesu
  • Venuste Gatsinzi
  • Pacifique Iradukunda
  • Kavalo Patrick Akumuntu
  • Emmy Twagirayezu
  • Jean Baptiste Tuyizere
  • Romeo Ngabo Rwamuhizi.

Image


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *