Volleyball: Musoni Fred yagizwe Umutoza Mushya w’Ikipe ya Polisi y’u Rwanda

Ikipe ya Volleyball ya Polisi y’u Rwanda, yatangaje Musoni Fred wakiniye Ikipe y’Igihugu nk’umutoza wayo mushya mu gihe cy’Imyaka ibiri iri imbere.

Amakuru yo kugirwa Umutoza mushya w’iyi Kipe, yahamijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023, na Bwana Mucyo Philbert ushinzwe ibijyanye na Telinike muri iyi kipe.

Yagize ati:“Ntagushidikanya, Musoni ni umutoza wacu mu gihe cy’Imyaka ibiri iri imbere”.

Yunzemo ati:“Ubunararibonye afite mu Mukino wa Volleyball imbere mu gihe ndetse n’ubwenge asanganywe turizera tudashidikanya ko dufatanyije tuzagera kuri byinshi”.

Ku Myaka 30 y’amavuko, Musoni Fred ahise aba Umutoza muto mu myaka ugiye gutoza Ikipe mu Kiciro cya mbere.

Agizwe Umutoza mukuru nyuma yo gusigarana iyi kipe guhera mu Kwezi kwa Cyenda (Nzeri) nk’Umutoza w’agateganyo, ubwo  Sylvester Mbanza yayisezeragaho.

  • Uregendo rwe mu Mwuga wa Volleyball

Musoni yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu ahereye mu y’abatarengeje Imyaka 21, Ubwo Umutoza w’Umunyabrazil, Paulo De Tarso yamwiyambazaga mu Mwaka w’i 2011.

Icyo gihe, yahamagawe mu Ikipe yiteguraga gukina imikino ny’Afurika yabereye mu gihugu cya Libya.

Muri iyo mikino, Musoni Fred na bagenzi be, begukanye umwanya wa Kane nyuma yo gusezererwa na Misiri mu mikino ya 1/2.

Nk’Umukinnyi ukina hagati, yakinnye Imyaka Ine mu Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya Volleyball (APR VC).

Nk’umukinnyi wari uyoboye abandi (Kapiteni), yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona, mbere yo gukomereza mu Ikipe ya Rayon Sports VC itagihari kuri ubu.

Igurwa rye yerekeza muri Rayon Sports, ryateje impaka, kuko APR VC itanyuzwe no gutakaza uyu mukinnyi wafatwaga nk’umwe mu nkingi zayo za mwamba, ndetse icyo gihe yemeye kumara Umwaka wose adakina, ariko akerekereza muri iyi Kipe yambaraga Ubururu n’Umweru.

Fred ni umwe mu Bakinnyi bakinnye imikino myinshi mu Ikipe y’Igihugu mu byiciro binyuranye, kuko imibare yerekana ko yakinnyemo imikino isaga 60, mbere y’uko asezera gukina Volleyball nk’uwabigize Umwuga.

Bimwe mu bihe bitazibagirana kuri we mu Rugendo rwa Volleyball mu Ikipe y’Igihugu, ni ukuba yari mu Ikipe yakinnye imikino ya Shampiyona y’Isi y’abatarengeje Imyaka 23 yabereye i Ankara muri Turukiya, ndetse no kuba yari mu Ikipe y’Igihugu yegukanye umwanya wa Gatatu (3) muri Shampiyona y’Afurika.

Yakiniye kandi Ikipe y’Igihugu inshuro Eshatu (3) muri Shampiyona y’Afurika, iya nyuma kuri we, yayikiniye mu Misiri i Cairo mu 2017, icyo gihe u Rwanda rwegukanye umwanya wa Gatandatu (6).

Hagati y’Umwaka w’i 2013/14, yari mu bagize uruhare ntagereranywa ubwo Ikipe y’Igihugu yari mu rugamba rwo guhatanira kwitabira Shampiyona y’Isi yo mu 2014, gusa icyo gihe u Rwanda ntago rwahiriwe.

Akadomo ke ka Nyuma ku ruhando Mpuzamahanga mu duhigo, ni ukwegukana umwanya wa Kane (4) mu mikino ny’Afurika yabereye i Brazzaville muri Congo, mu 2015.

Amafoto

Polisi Volleyball Club ni Ikipe nshya mu ruhando rwa Volleyball imbere mu gihugu, ariko ni Ikipe ikomeje guhangayikisha Amakipe yasanze

 

Mu gihe cy’Imyaka ibiri iri imbere, Musoni yitezweho byinshi muri Polisi VC

 

Ku Myaka 30 y’amavuko, ni we Mutoza muto ugiye gutoza Ikipe nk’Umutoza mukuru muri Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *