Rubavu: Isasu ryarasiwe muri DR-Congo ryakomerekeje Umuturage w’u Rwanda

U Rwanda rwatangaje ko “Isasu ryayobye” rivuye mu mirwano iri kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryakomerekeje umuturage w’umusivile mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba bw’igihugu, hafi y’umupaka uhuza Ibihugu byombi.

Binyuze mu Itangazo, Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibi byabaye kuri uyu wa mbere, ahagana saa sita n’iminota 30 z’amanywa (12h30).

Mu gihe Umugabo ryafashe ari kuvurirwa ku Kigo nderabuzima cya Cyanzarwe i Rubavu.

U Rwanda ruvuga ko iryo sasu ryaturutse “mu mirwano yo mu rugaga rw’imitwe itemewe n’amategeko ifashwa na Kinshasa” mu burasirazuba bwa DR Congo.

Nta cyo Leta ya DR Congo yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bishya ishinjwa na leta y’u Rwanda.

Leta ya DR Congo yakomeje gushinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ikirego cyasubiwemo henshi, nko muri raporo y’inzobere za ONU.

Gusa, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko aya makuru nta kuri afite.

M u itangazo ku rubuga X rwahoze ari Twitter, Leta y’u Rwanda yagize iti:”U Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’ubufasha n’imikoranire bikomeje bya Leta ya DRC na FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro itemewe n’amategeko hamwe n’abacanshuro b’abanyamahanga.”

“Ibi birimo kongera ibikorwa by’ubushotoranyi ku mupaka w’u Rwanda, birenze ku masezerano ya Luanda na Nairobi”.

Mu gihe cyashize, abategetsi ba DR-Congo bahakanye ko icyo gihugu gikorana na FDLR, bavuga ko ari urwitwazo rw’u Rwanda rwo gukomeza guteza umutekano mucye no gusahura amabuye y’agaciro ya DR Congo.

Iri tangazo rivuga ko u Rwanda ruzagumishaho uburyo bwo kwirinda ko ikirere cyarwo n’imipaka bivogerwa, no kuburizamo ko imirwano y’umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro yagera mu Rwanda, hagamijwe kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda.

Iki ni cyo kimenyetso cya vuba aha cy’umwuka wa politiki urushaho kuba mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Muri Mutarama uyu mwaka, DR-Congo yatangaje ko kuraswa n’u Rwanda kw’indege yayo ari “igikorwa cy’intambara”.

Icyo gihe Leta y’u Rwanda yo yavuze ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya Sukhoi-25 ya DR-Congo “yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu”, ibyo Congo yahakanye ivuga ko yari irimo “kugurukira imbere mu gice cya Congo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *