Volleyball: Inzozi z’u Rwanda zo kwerekeza ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Afurika zashyizweho akadomo na Misiri

Ikipe y’Igihugu ya Misiri (Egypt), yaraye isezereye iy’u Rwanda mu mukino wa ½ cy’igikombe cy’Afurika cy’abagore kiri kubera muri Kameroni ku nshuro ya 21.

Misiri yaraye isezereye u Rwanda ku ntsinzi y’amaseti 3-0 (25-14, 25-11,25-10) mu mukino wabereye i Yaoundé ku murwa mukuru wa Kameroni muri Multipurpose Sports Complex.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, u Rwanda ruraza kwisobanura na Kameroni mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uza gukinwa kuri uyu wa Kane.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugeze ahantu nk’aha mu mateka ya Volleyball, mu gihe Kameroni yo ifite ibikombe 3 biheruka byiri rushanwa (2017,2019, 2021).

Mbere yo kugera muri ½, u Rwanda rwari rwasezereye Algeria bigoranye ku ntsinzi y’amaseti 3-2.

Iyi ntsinzi yafashwe nk’iy’amateka, kuko u Rwanda rwari rwabanje gutsindwa amaseti 2-0, gusa ruza kugarukana Algeria ruyitsinda ku manota 16 kuri 14 ku iseti ya kamarampaka.

Misiri nyuma yo gukuramo u Rwanda, iraza gucakina na Kenya ku mukino wa nyuma.

Kenya nayo yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Kameroni yari mu rugo ku ntsinzi y’amaseti 3-1 (25- 27, 25 -14, 25- 11, 25-18).

Intsinzi ya Kenya (Malkia Strikers), yari nko kwihimura, kuko yari yatsindiwe na Kameroni i Kigali mu 2021 amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ubwo ryakinwaga ku nshuro ya 20.

Uretse iyi mikino, Uganda irisobanura na Maroke mu mukino wo guhatanira umwanya wa karindwi (7), mu gihe Algeria na Nigeria zihatanira umwanya wa gatanu (5) n’uwa gatandatu (6).

Mu yindi mikino yo guhatanira imyanya, Mali yasoreje ku mwanya wa cyenda (9), Burkina Faso ku wa cumi (10), Uburundi ku wa cumi na rimwe (11) na Lesotho ku wa cumi na kabiri (12).

Iri rushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu 12 bigizwe na Kameroni yayakiriye, Algeria, Burkina Faso, Burundi, Egypt, Kenya, Lesotho, Mali, Morocco, Nigeria, Uganda n’u Rwanda.

Iyi mikino ya nyuma ikaba iza gukinirwa i Yaoundé Multipurpose Sports Complex.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *