CAF Champions League: Byagenze bite ngo Gaadiidka FC yakirire APR FC i Kigali mu mukino wo kwishyura

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023, ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia, irakirira i Kigali APR FC mu mukino wao kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ry’Irushanwa rya CAF Champions League 2023/24.

Ubusanzwe, Gaadiidka FC ibarizwa i Mogadishu ku murwa mukuru wa Somalia, byagenze bite ngo iza kwakirira APR FC kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru agera kuri THEUPDATE atandukanye n’ibyavugwaga ko byaba ari ikibazo cy’Umutekano muke muri Somalia, ahubwo byatewe n’ikibazo cy’amikoro make iyi kipe ifite.

Ubusanzwe, Gaadiidka FC yakirira imikino yayo ku Sitade izwi nka Banadir yubatse i Mogadishu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000, gusa yahisemo kwakirira APR FC i Kigali mu rwego rwo kugabanya amafaranga yari gukoresha by’umwihariko mu rugendo rw’Indege rwari gusubira muri Somalia nyuma yo gukina umukino ubanza na APR FC mu cyumweu gishize.

Iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona ya Somalia mu mwaka ushize w’imikino 2022/23, yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wakinwe ku wa Gatandatu ushize tariki ya 19 Kanama 2023.

Umukino uza guhuza amakipe yombi kuri uyu wa Kane, ikipe iza kuwurokoka izacakirana na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rizakurikira mbere yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda.

Ikipe ya Gaadiidka FC iraza muri uyu mukino isabwa byibuze kunganya 0-0 kugira ngo ikomeze mu kindi kiciro, mu gihe APR FC nta yandi mahitamo uretse gutsinda cyangwa kunganya ibitego biri hejuru ya 1-1.

Mu gihe APR FC yaramuka isezerewe, abakurikiranira bya hafi ruhago yo mu Rwanda, ntibatinya no kuvuga ko ryaba ariryo herezo ry’Umutoza w’Umufaransa, Thierry Froger wayisinyiye mu Kwezi gushize kwa karindwi (Nyakanga), avuye mu ikipe ya AS Arta/Solar7 yo mu gihugu cya Djibouti.

Nyuma yo kunganya umukino ubanza, abakunzi n’abafana ba APR FC bamweretse ko batamwishimiye, ibi babigaragaza baririmba Indirimbo zirimo nka ‘turashaka Adil’, umutoza wayitoje mu mwaka ushize w’imikino.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *