Volleyball: Igikombe cy’Irushanwa rya Zone 5 cyatashye i Nairobi n’i Kigali

Nyuma y’Icyumweru amakipe 11 yo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Uburundi na Kenya bari i Kigali mu Irushanwa ry’Akarere ka 5 ka Volleyball muri Afurika, kuri iki Cyumweru Igikombe cyabonye nyiracyo.

Mu kiciro cy’abagore, Kenya Pipeline VC yatsinze ikipe y’Ikigo k’Igihugu cy’u Rwanda gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA WVC, amaseti 3-0 (25-20, 25-23 & 25-19), mu gihe Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police VC yihimuye kuri Sport-S yo muri Uganda yari yayitsinze mu mukino wo mu Itsinda amaseti 3-2, iyitsinda ku ntsinzi y’amaseti 3-1 (25-20,14-25,21-25 & 17-25).

Iyi mikino yombi yakiniwe mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena yubatse i Remera mu Mujyi wa Kigali, iyi ikaba ari nayo yakiriye aya marushanwa.

N’ubwo yegukanye iki gikombe, ntabwo Police VC yatangiye umukino yorohewe, kuko yatsinzwe iseti ya mbere ku manota 25-19, gusa abafana b’Abanyarwanda by’umwihariko biganjemo Abapolisi bari baje gushyigikira ikipe yabo, bayitije Umurindi itsinda amaseti yakurikiyeho mu buryo bwihuse.

Aba bafana bari muri BK-Arena, barimo na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa.

Abakinnyi barimo Umunyanijeriya, Udah Emmanuel usanzwe ukinira ikipe ya Gisagara VC ariko wari wifashishijwe na Police VC muri iyi mikino, Kapiteni Ntagengwa Olivier na Paseri Ntanteteri Crispin kongeraho Umunyakenya wabiciye bigacika, Makuta Chumba, bahaye ibyishimo bisendereye abakurikiye uyu mukino.

Nyuma yo gushingwa muri uyu Mwaka, n’ubwo yakinnye Umwaka ushize yitwa Frontline VC, Police VC y’umutoza Musoni Fred w’Imyaka 30 gusa y’Amavuko, yanditse amateka yo kwegukana CAVB Zone 5 yaherukaga gukinwa mu 2019.

Mu kiciro cy’abagore, uretse Pipeline VC yegukanye Igikombe cyari gikiniwe ku nshuro ya mbere mu kiciro cy’abagore, APR WC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Police WVC amaseti 3-1 (26-24, 25-21, 21-25 & 25-21).

Mu bagabo, APR VC yegukanye umwanya wa gatatu ihigitse Kaminuza ya Kepler amaseti 3-2 mu mukino w’amaseti 5 (25-21, 25-18, 25-21, 30-28 & 15-12).

Amakipe yegukanye Ibikombe, yahembwe Ibihumbi 3000$, aya kabiri ahembwa 2000$ mu gihe aya gatatu yahembwe 1000$ mu byiciro byombi.

Uretse ibi bihembo ku makipe, hanatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza kuri buri mwanya, aho mu bagabo uwahize abandi ari Ntanteteri Crispin wa Police VC mu gihe mu bagore ari Magoi ya Pipeline VC.

Iyi mikino ihuza amakipe yo mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba no hagati, yaherukaga gukinwa mu 2019, icyo gihe ikaba yari yegukanywe na Gisagara VC itsinze REG VC zombi zo mu Rwanda, amaseti 3-1.

Amafoto:

Abakinnyi bahize abandi mu bagore

May be an image of 7 people and text that says "←ウ ู CAVB ZONE VOLLE VOLLEYBALL CI CHAMPIONSHIP CAVB LEYB MPIO CAVB-2ONEV LUB 23 FIV3 FRVB ZONE V BALL CLUB NSHIP 2023 KIGALITODAY FRVB KIG IVE VB ITODAY CAVB ZONE V VOLLEYBALL CLUB CHAMPIONSHIP 2023 CAVB ZONE V VOLLEYBALL CLUB CHAMPIONSHIP 2023 Ve"

May be an image of 2 people, people playing volleyball, people playing tennis and text

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people, people playing volleyball and text

Abakinnyi bahize abandi mu bagabo

May be an image of 6 people, people playing volleyball and text

May be an image of 2 people, people playing tennis, people playing volleyball and text

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 2 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 2 people, people playing football, people playing basketball and text

May be an image of 2 people, people playing football and text

May be an image of 1 person, playing tennis and text

Abasifuzi mpuzamahanga basifuye iyi mikino babishimiwe

May be an image of 6 people and text

Amakipe y’abagore yahize ayandi

May be an image of 9 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 12 people and text

May be an image of 15 people and text

Amakipe y’abagabo yahize ayandi

May be an image of 10 people, people playing football and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of text

May be an image of 12 people, people playing volleyball and text

May be an image of 13 people and text

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Siporo mu Rwanda no ku rwego rwa Zone 5 na Zone 3 bakurikiranye iyi mikino ya nyuma

 

May be an image of 10 people, people playing tennis and text

Amafoto yaranze umukino wa nyuma mu bagabo

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *