Ubufaransa: Ingofero y’Umwami w’Abami “Napoléon Bonaparte” yagurishijwe 1,900,000€

Ingofero yambawe n’Umwami w’Abami Napoléon Bonaparte wayoboye Ubufaransa mu Kinyejana cya 19, yagurishijwe Miriyoni 1.9 z’Ama-Euro muri cyamurana yaberey i Paris mu Bufaransa.

Mbere ya Cyamura, yabarirwaga agaciro kari hagati y’ama Euro 600,000 na 800,000.

N’ubwo byatangajwe ko yaguzwe, uwayiguze ntabwo yimenyekanishije.

Abahanga mu Mateka, batangaje ko iyi Ngofero ikoze mu Byoya ari kimwe mu kintu cyaranze Ubwami bw’Abami bwa Napoléon.

Uburyo yayambariraga ku ruhande, byatumaga aba Ikimenyabose ku Rugamba.

Mu myaka yabayeho, yatunze inkofero zikabakaba 120.

Bivugwa ko izikiri hanze ari 20 gusa, kuko inyinshi zibitswe n’Inzu z’Amateka mu gihe izindi zifitwe n’Abakorera.

Iyi Ngofero yagurishijwe iri kumwe n’ibindi bikoresho byaranze Napoléon byegeranyijwe n’Umuntu wari ufite Inganda, wapfuye mu Mwaka ushize.

Uwateguye iyi Cyamunara, Jean Pierre Osenat agaruka ku igurishwa ry’iyi Ngofero yagize ati:”Ni Ingofero yari Ikimenyabose. Iyo bayibonaga ku Rubuga rw’Intambara, bamenyaga ko Napoléon ahibereye Ubwe.

Yunzemo ati:”Igihe yabaga atari mu Ntambara cyangwa mu kazi, yayambaraga ku Mutwe cyangwa akayifata mu Ntoki, ndetse rimwe na rimwe yayitereraga hasi. Yari Ishusho icyarimwe n’Ikirango cy’Umwami w’Abami.”

Abateguye iyi Cyamunara kandi bemeje ko iyi Nkofero yari iri ahantu hubashywe cyane, kuko yagumye mu Muryango w’uwahoze ari Umucungamutungo ku Ngoro y’Umwami w’Abami Napoléon.

Iyi Ngofero yatejwe Cyamunara n’Inzu y’Ubucuruzi Osenat i Fontainebleau, ifite Ikimenyetso Napoléon yayishizeho mu 1815, ubwo yambukaga Inyanja ya Mediterane avuye mu Buhungiro mu Kirwa cya Elbe yerekeza i Antibes, nyuma akagaruka ku Butegetsi mu gihe gato.

Mu bindi bikoresho byagurishijwe birimo; Isahani ikoze muri Feza yibwe mu Modoka ya Napoléon nyuma yo gutsindirwa i Waterloo mu 1815 n’Agasanduka gakozwe mu Giti, Inzembe, Uburoso bw’Amenyo bukozwe muri Feza, Umukasi n’ibindi bintu yari atunze.

Napoleon Bonaparte yasize Amateka atazibagirana mu Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *