Visi Perezida w’inama iyoboye Inzibacyuho muri Sudani yakiriwe muri Village Urugwiro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare2024, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Visi Perezida w’inama iyoboye inzibacyuho muri Sudan, Malik Agar hamwe n’itsinda bari kumwe.

Bashyikirije umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ubutumwa yohererejwe na Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman, Perezida w’inama iyoboye inzibacyuho muri Pepubulika ya Sudan.

Ubushyamirane buganisha ku Ntambara muri Sudani bumaze Umwaka urenga buhuze Ingabo za Leta n’iz’Umutwe w’Ingabo wa Rapid Support Forces, bumaze guhitana abasaga Ibihumbi 300, mu gihe abarenga Miliyoni 7 bamaze kuva mu byabo.

Bamwe mu bakuwe mu byabo n’iyi Ntambara, bahungiye mu bihugu bituranyi birimo Tchad.

Hari kandi abaje mu Rwanda, barimo abanyeshuri bigaga muri Kaminuza yigisha Ubuvuzi, yigaruriwe na Rapid Support Forces.

Tariki ya o6 Mutarama uyu Mwaka, Umuyobozi wa Rapid Support Forces, Mohamed Hamdan Dagalo yaje i Kigali, nabwo yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *