Tour du Rwanda y’i 2024 yatashye muri Israel

Umwongereza Joseph Blackmore ukinira Israel-Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gutwara Agace kayo ka Munani kakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024.

Joseph Blackmore yegukanye Agace ka Munani ka Tour du Rwanda kazengurutse mu bice bitandukanye aho abasiganwa bahagurukiye ndetse bagasoreza kuri Kigali Convention Centre, KCC, ku ntera y’ibilometero 73,6. Yakoresheje isaha imwe, iminota 47, amasegonda 37.

Uyu Mwongereza w’imyaka 21 yatwaye Tour du Rwanda2024, akoresheje 17h18’46” ku ntera y’ibilometero 700,6.

Peter Joe Blackmore yagiriye ibihe bihebuje mu Rwanda. Yahizihirije isabukuru y’imyaka 21 y’amavuko ku wa 23 Gashyantare 2024, atwara Tour du Rwanda2024, yegukanyemo uduce tubiri twa Musanze-Mont Kigali n’aka KCC-KCC.

Ku rutonde rusange, Joe Blackmore yakurikiwe na Ikhan Dostiyev (Astana Kazakhstan) amurusha amasegonda 41 na Jhonatan Restrepo Valencia (Polti-Kometa) usigwa 43.

Umunyarwanda uri hafi ni Eric Manizabayo wa Team Rwanda wasoje ku mwanya wa 15, asigwa n’uwa mbere ho 5’13’’.

Tour du Rwanda yatangiye ikinwa n’abasiganwa 94 bo mu makipe 19, yasojwe na 63.

Umunyarwanda Areruya Joseph ukinira Java Inovotec ni we wasoje ku mwanya wa nyuma ndetse yanahanwe ubwo hakinwaga Agace ka 8 azira kunyura ahatemewe. Yaciwe amande y’ibihumbi 270 Frw, akurwaho amanota 15 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

Uyu mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda2017 yanavanweho amasegonda 20 mu isiganwa n’amanota umunani ku rutonde rw’abakinnyi bazamuka cyane.

Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 mu gihe Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ari we wegukanye iy’umwaka ushize wa 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *