VAF yafashije Miss Uwimana gukabya Inzozi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, Uwimana Jeannette watowe nka Nyampinga wahanze Udushya mu Irushanwa ry’Ubwiza (Miss Rwanda) rya 2022, ku bufatanye na VAF, yakabije inzozi zo kuba Umworozi w’Ingurube nka rimwe mu Matungo atanga umusaruro mu buryo bwihuse.

Miss Uwimana yashyikirijwe Ingurube yo mu bwoko bwa Landrace ihaka na we yishakamo ubushobozi bwo kwigurira izindi ebyiri na zo zihaka, bituma yinjira bidasubirwaho mu mushinga we.

Ubwo Jeannette yatorerwaga kuba Miss Innovation wa 2022, yatangaje ko mu mishinga ikomeye atekereza harimo korora ingurube mu buryo bwa kijyambere, kandi akaba abikundira ko ubu bworozi bw’aya matungo bufasha umuntu kwivana mu bukene, ava mu cyiciro kimwe ajya  mu  kindi cyisumbuye mu gihe gito kurusha  ubundi bworozi busanzwe.

Uyu nyampinga yanavuze ko naramuka abashije kubona ubushobozi bwatuma atangira umushinga w’ ubu bworozi,  azakurikizaho gufasha bagenzi be bafite ubumuga ngo nabo bave mu bwigunge ndetse abone n’uburyo bwo kubashishikariza kujya bitinyuka kuko kuri we yabonye ko nta kidashoboka.

Nyuma yo gutangaza uyu mushinga no kwerekana ko akunda ubworozi bw’ ingurube, ikigo VAF, Vision Agri business Farm) gikora ubworozi bw’ ingurube za Kijyambere, cyahise kimwemerera ingurube ihaka mu rwego rwo kumushyigikira no kumufasha kugera ku nzozi yari afite.

Ingurube zahawe Nyampinga nazo uko ari eshatu biteganyijwe ko zibwagura mu munsi 30.

Miss Jeannette yabashije kwigurira ingurube iri mu bwoko bwa Pietrain na Landrace zizwiho kororoka cyane, kandi zigatanga ubukungu mu gihe gito cyane.

Uhagarariye aborozi b’ ingurube mu gihugu akaba na nyir’ikigo cyoroje Nyampinga, Shirimpumu Claude, avuga ko yamuhaye ingurube ifite agaciro k’ ibihumbi 500frw,kandi ihaka ku buryo ihita ibwagura izindi mu gihe kitarengeje ukwezi.

Yagize ati “Nkimara kumva ko akunda ubworozi bw’ingurube nahise mfata Icyemezo cyo kumushyigikira tumwemerera ingurube ihaka kandi ya Kijyambere”.

Yungamo ati “Twabanjije kumuha amahugurwa mu bihe byashize y’uburyo agomba korora kijyambere, tumusaba kubanza kubaka ibiraro azororeramo, amaze kubikora nibwo twahisemo kumuha ingurube ngo abashe gukabya inzozi ze zo korora ingurube za Kijyambere”.

Uyu mworozi wabigize umwuga avuga ko nyuma yo kumuha ingurube bari bamwemereye, nawe yaje ahita yishyura izindi ebyiri ku bushobozi bwe, dore ko yaje aherekejwe n’abakomoka mu muryango we harimo na Nyina umubyara.

Muri VAF bamusezeranije kujya bamufasha gukurikirana uko akora ubworozi bwe, aho agize ikibazo bakajya baza gukurikirana ngo barebe uko bimeze kugira ngo umushinga uzabashe kugerwaho nk’uko abyifuza.

Nyampinga Uwimana Jeannette ukunda korora ingurube, iza mbere azikuye mu karere ka Gicumbi, akaba agiye gukorera umushinga we mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo ari naho yamaze kubaka ibiraro azajya azororeramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *