Ikibazo cy’ibura ry’Imodoka zitwara Abagenzi mu Muhanda Gisozi-Kinamba-ULK kimaze kuba Agatereranzamba

Mu minsi ishize, hakunze kumvikana ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi  mu duce tumwe na tumwe tugize Umujyi wa Kigali. 

Bamwe mu bagenzi bavugaga ko kubona Imodoka zibajyana cyangwa se zibacyura bava mu mirimo ya buri munsi ari ikibazo cy’ingutu, gusa mu bihe bitandukanye inzego bireba zakunze kuvuga ko kiri kuvugutirwa Umuti ariko kugeza n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Abatega imodoka zerekeza ku Gisozi-Kinamba-ULK gukomeza, bavuga ko birengagijwe, kuko amezi abaye atatu izi modoka zarabuze muri uyu muhanda.

Ibi bikaba bihumira ku miriri, mu masaha yo kujya ku kazi no gutaha mu masaha y’Umugoroba, by’umwihariko muri Gare yo mu Mujyi.

Iyo ugeze muri Gare y’ahazwi nka DownTown mu Mujyi rwagati, usanga abagenzi bagana mu bindi byerekezo imodoka zibasimburanwaho, ariko izerekeza muri uyu muhanda ari ibura.

Iyo ukubise amaso  ku bagenzi berekeza muri uyu muhanda, usanga abagenzi batonze umurongo muremure yewe nta n’imodoka zibatwara bafite.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Umunyamakuru wa THEUPDATE yatembereje Mikoro muri iyi Gare, yakirwa n’abagenzi bamutuye agahinda baterwa n’iki kibazo.

Bamwe muri bo bati:”Abafite imodoka zikora muri uyu Muhanda baduha serivise mbi. Ibi bikaba bishingiye ko tumara umwanya munini twabuze imodoka zidutwara, mu gihe ibajya mu bindi byerekezo, usanga ari imodoka zabunze abagenzi”.

Bungamo bagira bati:”Biteye agahinda kubona umuntu amara isaha irenga ku murongo ategereje imodoka imutwara, mu gihe abandi zisimburana buri munota, ndetse hari n’ubwo zibura abo zitwara zigategereza ko baza, mu gihe twebwe ababishinzwe babona ko nta nimwe dufite kandi ntibagire niyo baduha”.

“Ibyo gutega twerekeza Mujyi mu masaha y’igitondo byo ntawarubara, kuko twakiriye ko tudashobora kubona imodoka mu gihe tutagiye gutegera ku Kinamba, kandi ntabwo ariko twese tworoherwa no kuhagera”.

Ubwo ibura ry’imodoka muri uyu muhanda ryatangiraga, abafite imodoka ziwukoreramo batangaje ko impamvu zabuze ari uko Bisi nini zahakoreraga zahavanywe ku mpamvu z’uko haterera cyane, ibi bikaba byaratumaga zikoresha Mazutu nyinshi ugereranije n’ahandi.

N’ubwo bavugaga ibi ariko, hari n’abakavuga ko zakuwe muri uyu muhanda kuko abagenzi bazanze.

Mu gihe umuti w’iki kibazo utaraboneka, bamwe mu bagenzi bakaba bavuga ko babifashwamo n’urwego rushinzwe ibinyabiziga, baganira n’uwahawe isoko ryo gutwara abagenzi muri iki kerekezo, akagaragaza ikibazo gihari gituma hatabobeka imodoka zihagije zo kubavana no kubasubiza mu byerekezo batahamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *