Umuyobozi wa AU yakiriwe muri Village Urugwiro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaraye yakiriye muri Village Urugwiro, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).

Perezida Kagame na Mussa Faki Mahamat bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye, zirimo ibibazo by’umutekano mu Karere no hanze yako.

Bwana Moussa Faki ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’ibihugu yiga ku Mutekano, yahurije hamwe impuguke zinyuranye mu kungurana ibitekerezo ku ngorane z’umutekano muke ku Mugabane w’Afurika.

Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya 10, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen. Albert Murasira.

Yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDFCSC) na Kaminuza y’u Rwanda (UR), ku nsanganyamatsiko iragira iti “Ingorane z’Umutekano z’iki Gihe mu Mboni y’Afurika.”

Inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano muri Afurika, abashakashatsi, inararibonye mu by’umutekano n’abahagarariye amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika zizitabira iyi nama.

Biteganijwe ko iyi nama izamara iminsi 3  igatangirwamo ibiganiro bitandatu, birimo ikizagaruka ku miyoborere, ibibangamiye umutekano muri Afurika, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *