USA: Uwashinze Cash App yishwe atewe Ibyuma

Umuryango wa Bob Lee washinze ikigo cya Cash App, watangaje ko yatewe ibyuma mu gatuza bikamuviramo urupfu.

Uyu mugabo yitabye Imana ku myaka 43, nyuma y’uko Polisi imusanze yatewe ibyuma mu gatuza ikagerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze, yajyanwa kwa muganga bikarangira atarusimbutse.

Rick Lee, Papa (Se) wa nyakwigendera yemeje urupfu rw’umuhungu we, avuga ko yishwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa San Francisco ukunze gutungwa agatoki n’abatari bake kugira uruhare mu bwicanyi nk’ubu bumaze iminsi buhiganje.

Ubushakashatsi bwa Leta y’Amerika buherutse, bwagaragaje ko San Francisco ari hamwe mu hantu hateye ubwoba kurusha ahandi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyakwigendera yagezweho na Polisi nyuma yo kubona Amashusho ya Camera zo ku Muhanda zizwi nka “CCTV” yamugaragaje yomboka asa nk’ushaka ubufasha.

Nyuma, yazamuye umwenda we, Polisi ibonako yakomeretse. Nibwo yahageze itangira kumuha ubutabazi bw’ibanze nyuma imujyana kwa Muganga, gusa ntabwo yarusimbutse.

Papa wa Bob Lee yifashishije Facebook yagize ati:“Nabuze inshuti yange. Uyu nta wundi ni Umuhungu wange wiciwe ku  Muhanda ya San Francisco mu gitondo cyo ku wa Kabiri.”

Umuvandimwe wa Bob witwa Tim Oliver Lee nawe yagize ati: “Yari mwiza kuri twe. Ntibyari bisanzwe gukurana nawe, nabuze igice cy’ubuzima bwange.”

Sibo gusa bababajwe ninkuru mbi y’urupfu rwa Bob, kuko Bill Barhydt umuyobozi wa Abra icuruza ifaranga ryo kuri murandasi (cryptocurrency), nawe yatangaje ko yashenguwe no kumva iyi nkuru.

Elon Musk nyiri Twitter akaba yaranashinze Tesla ndetse n’abandi benshi nabo bagaragaje amarangamutima ku bw’iyi nkuru.

Bob Lee yari atuye i Miami muri Leta ya Florida. Yishwe yari yerekeje i San Francisco mu nama yiga ku miyoborere nk’uko Ikinyamakuru CBS News dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Cash App ya Bob ni Companyi ikomeye cyane ifasha abakiriya bayo mu kwishyura bifashishije Telefone ngendanwa.

Forbes igaragaza ko kuri ubu, Cash App ifite agaciro ka Biliyoni 40 z’Amadorali y’Amerika ($40bn).

Lee yayishinze muri 2013, ihindura byinshi mu kwishyura na Telefone ngendanwa, mu 2017 igera  kubasaga Miliyoni 7 bayisuraga buri Kwezi.

Gusa, Bob Lee ntiyatuje, kuko mu 2020 yageze ku basaga Miliyoni 30 bakoreshaga Cash App buri Kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *