Rwanda: Abivuriza kuri Mituweli bagabanyirijwe ikiguzi mu gihe bagiye kuyunguruza Amaraso

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yagabanyije ibiciro byo kuyungurura amaraso ku bantu barwaye impyiko mu rwego rwo kuborohereza kubona iyo serivisi, bikagendana nuko abakoresha Mituweli bazongererwa igihe cyo gukoresha iyi serivisi mu gihe bategereje gusimburizwa impyiko.

Kuva tariki ya 1 Mata 2023 nibwo ibiciro byo kuyungurura amaraso ku bantu barwaye impyiko [Dialyse] byamanutse, biva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 160Frw, bigera ku bihumbi 75,000 Frw.

Nubwo iki giciro cyagabanutse hejuru ya ½ cy’ikiguzi cyari gisanzwe, abantu batandukanye banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kugaragaza ko kikiri hejuru kuko abaturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Sante’ batazayifashisha muri iyi serivisi, bivuze ko basabwa kwishyura 100%.

Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency Interanational Rwanda, anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ati “Ndemera rwose ko Leta yagabanyije igiciro, ariko aya mafaranga abanyarwanda bazayabona ni bake cyane. Cyane cyane ko atari ikintu gikorwa 1 cyangwa 2”.

Minisiteri y’ubuzima, yasubije ko mu gihe cya vuba n’abakoresha Mituweli bazongererwa inshuro bahabwa iyi serivisi mu gihe bategereje gusimburizwa impyiko, by’umwihariko ubwo bizaba biri gukorerwa mu Rwanda.

Ati: Mu gihe cya vuba, abafite uburwayi karande bw’impyiko bakoresha mituweli bazongerwa igihe cyo gukoresha iyi serivisi mu gihe bategurwa gusimburirwa impyiko. Serivisi zo gusimbura impyiko zizatangira gukorerwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri uyu mwaka.

Abarwayi bakenera servisi zo kuyungurura amaraso usanga babikorerwa nibura gatatu mu cyumweru, ibituma amafaranga yose abantu baciwe kuri iyi serivisi ahita aba menshi cyane.

Mu mpera z’umwaka ushize, ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK byatangaje ko bifite abarwayi barenga 20 bakeneye gusimburizwa impyiko, naho mu byitiriwe Umwami Faisal bari 50.

Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ibintu bitatu by’ingenzi bishobora gutera kwangirika kw’imbyiko, birimo indwara zitandura nka Diabete n’umuvuduko w’amaraso.

Hari kandi abashobora kuvukana icyo kibazo, bakavuka impyiko zidakora neza. Bagaragaza ko uburwayi bw’impyiko kandi bushobora no kuba uruhererekane rwo mu miryango.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, uvuga ko ku Isi, impyiko ziza ku mwanya wa mbere mu ngingo abantu baha abandi aho zikurikirwa n’umwijima ndetse n’umutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *