USA: Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yacakiwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zataye muri yombi Umunyarwanda Eric Nshimiye wari umaze imyaka isaga 30 yihishahisha muri icyo gihugu nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gitondo cya tariki 21 Werurwe 2024, ni bwo Amerika yatangaje ko yafashe uyu mugabo w’imyaka 52, ubusanzwe witwa Eric Tabaro Nshimiye.

Amakuru avuga ko mu gihe cya Jenoside, Nshimiye yari umunyeshuri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare, aho yigaga ubuvuzi.

Ubushinjacyaha muri icyo gihugu bwatangaje ko inyandiko zigaragaza ko Nshimiye yagize uruhare mu kwica Abatutsi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Kugeza magingo aya, Eric Nshimiye yabarizwaga muri Leta ya Boston. Yavuye mu Rwanda mu 1994, anyura muri Kenya, aho yabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika zimuha ibyangombwa ajya muri icyo gihugu aho yabonye ubwenegihugu mu 2003.

Uretse uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nshimiye kandi akurikiranyweho ibyaha byo kubeshya inzego z’ubuyobozi aho muri Amerika ndetse no gutanga ubuhamya buhimbano mu rubanza rwaregwagamo Jean Leonard Teganya, wahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *