Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari kigiye guha u Rwanda Miliyoni 165$

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigiye guha u Rwanda miliyoni 165 z’Amadolari ya Amerika azarufasha muri gahunda z’iterambere no kuzamura ibikorwa by’ubukungu.

Ni nyuma y’uko itsinda ry’abakozi b’iki kigega ndetse n’abo ku ruhande rw’u Rwanda, bagiranye ibiganiro byemerejwemo ko u Rwanda rwujuje ibisabwa.

Amafaranga u Rwanda ruzayahabwa mu byiciro bibiri harimo icy’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF (Standby Credit Facility). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 88,9$.

Harimo kandi andi miliyoni 76,6$ azifashishwa binyuze muri gahunda ya Resilience and Sustainability Facility (RSF) igamije kurengera ibidukikije n’izindi ngamba zihangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Itsinda rya IMF riyobowe na Ruben Atoyan ryari rimaze iminsi mu Rwanda, kuko ryahageze tariki 11 Werurwe 2024, rikaba ryaragiranye ibiganiro n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kugenzura uko ubukungu bwifashe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko aya mafaranga azashyirwa mu ngengo y’imari, agakoreshwa mu bikorwa binyuranye mu gihe andi azakoreshwa mu bijyanye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Ndashimira IMF ikomeje gushyigikira u Rwanda. Tuzakomeza gukorana bya hafi na IMF kugira ngo habeho gucunga neza ubukungu bwacu.”

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ndetse umwaka ushize wa 2023, umusaruro mbumbe w’igihugu wageze ku gipimo cya 8,2% bitewe n’izamuka ry’urwego rwa serivisi, ubwubatsi n’izindi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *