USA: Selena Gomez yahojejwe Amarira yarijijwe na Justin Bieber (Amafoto)

Spread the love

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, haravugwa inkuru y’Umuhanzikazi w’ikirangirire ‘Selena Gomez’, watangiye gusubizwa ibyifuzo muri uyu mwaka w’i 2023, nk’uko yari yabitangaje ko yifuza kubona umukunzi muri uyu mwaka, ibi bikaba byabaye impamo muri iyi Mutarama.

Iby’urukundo rwa Selena Gomez w’imyaka 30 na Drew Taggart w’imyaka 33 byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru US Weekly cyavuze ko aba bombi bari mu rukundo rw’ibanga. Ibi byafashwe nk’ibihuha ndetse bamwe bavuga ko aba bahanzi bombi ari inshuti zisanzwe.

Ibi byemejwe n’inshuti ya hafi ya Selena Gomez yitwa Nicola Ann Peltz Beckham uherutse kwizihiriza isabukuru ye muri Mexique ari kumwe nabo, yatangaje ko yishimiye kubona Selena agirana ibihe byiza n’umukunzi we mushya Drew Taggart gusa yirinda kugira byinshi abivugaho

Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Selena avuga ko aba bombi bamaze iminsi itari micye bakundana kuko basangiye iminsi mikuru isoza umwaka bari kumwe.

Selena Gomez abonye umukunzi nyuma y’imyaka 5 ntawe dore ko yaherukaga Justin Bieber batandukanye mu 2018.

Gomez aryohewe n’urukundo afitanye n’umuhanzi Drew Taggart ubarizwa mu itsinda rya The Chainsmokers.

 

Selena Gomez n’umukunzi we mushya bagaragaye bari gukina umukino wa ‘Bowling’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *