Tanzaniya: Uguterana amagambo hagati y’Abahanzi ‘Rayvanny na Harmonize’ byafashe indi ntera

Abakunzi b’Imyidagaduro mu gihugu cya Tanzaniya, mu matwi yabo harimo inkuru y’iteranamagambo hagati y’abahanzi Raymond Shaban Mwakyusa izwi nka Ryavanny, aho yifatiye mu gahanga Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, aho yamubwiye ko nta kintu na kimwe amurusha.

Iyi ntambara y’amagambo isa n’iyatangijwe na Harmonize w’imyaka 32, watangiye ashinja abahanzi bagenzi be kwiyegurira ubusinzi, abasaba kubireka.

Icyo gihe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Bahanzi bagenzi banjye mugabanye indirimbo zisingiza inzoga, ntimutekereze ko abantu bose muri iki gihugu ari abasinzi, nubwo twanywa inzoga ku wa Mbere ntituzinywa twumva indirimbo z’ubusinzi.”

N’ubwo ubu butumwa buterura ngo bugaragaze umuhanzi watunzwe agatoki, Rayvanny w’imyaka 29 yahise asubiza Harmonize, amacyurira ko nta ndirimbo zikunzwe agira.

Yanditse agira ati “Nta ndirimbo n’imwe ufite ikunzwe ivuga ku nzoga, ubu ugiye kuvuga iki ku nzoga? Ceceka aho.”

Nyuma y’ubu butumwa, Harmonize yahise asubiza Rayvanny amubaza impamvu amwanga.

Yagize ati “Ariko kuki unyanga cyane muvandimwe? Watumye abantu bose babona imyanya yanjye y’ibanga, washakaga ko niyahura ariko ubu ndacyariho.”

“Winyanga, uzansure nkwereke uko wakorera amafaranga uzabone uko wishyura abagufashaga, ubone n’uko usesa amasezerano mwagiranye.”

Vanny Boy akomeza avuga ko Harmonize aba mu bukode mu gihe we (Rayvanny) ari mu nzu ye bwite.

Ati “Reka nkubwize ukuri, ntabwo uri ku rwego rwanjye haba mu muziki no mu bushobozi, ntundusha ibihembo by’umuziki, indirimbo zikunzwe, imibare y’uko umuziki ukurikiranwa, nta na kimwe undusha.”

Yakomeje avuga ko ubutunzi bwe budashobora kugereranywa n’ubwa Harmonize, dore ko ari we wishyuye amafaranga menshi igihe yavaga muri WCB Wasafi akaba umuhanzi wigenga.

Ati “Wishyuye Wasafi miliyoni 600 z’ama-shilling ugenda urira mu bitangazamakuru byose, wiyibagije ko njye nishyuye miliyari 1.3 z’ama-shilling. Nimba wumva ko navuze ubusa, jya kuri Basata (ni inama y’igihugu y’abahanzi yo muri Tanzania) ubaze bazakubwira, amafaranga si ikintu kidasanzwe kuri njye.”

Umuhanzi Ryavanny biravugwa ko ariwe wafashe iya mbere mu gushotora mugenzi we Harmonize

 

Harmonize nawe ntabwo yaripfanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *