USA: Jay Z yajyanywe mu Nkiko n’Umwana uvuga ko ari Se

Uvuga ko ari umuhungu wa Jay Z yamujyajye mu nkiko amushinja kumutererana mu myaka 30.

Rymir Satterthwaithe uvuga ko ari umuhungu w’imfura ya Jay Z, yajyanye mu nkiko uyu muraperi w’umuherwe amushinja kumutererana mu gihe cy’imyaka 30.

Rymir Satterthwaithe w’imyaka 30 y’amavuko wo mu gace ka Queens muri Leta ya New York, yamaze kugeza mu nkiko umuraperi w’icyamamare Shawn Carter uzwi cyane nka Jay Z. Aramushinja kuba yaramutereranye we na Nyina kuva yamwibaruka mu 1993.

Impapuro zagejejwe mu rukiko n’ikipe y’abunganira Rymir mu mategeko, zigaragaza ko Jay Z yakundanye na nyina witwa Lynne Satterthwaithe kuva mu 1989 kugeza mu 1993 ndetse zinavuga ko batandukanye akimara gusama gusa, Jay Z akihakana inda.

Daily Mail yatangaje ko Rymir avuga ko yahaye urukiko ibimenyetso birimo n’amafoto ya nyina agikundana na Jay Z ndetse ko hari abatangabuhamya 3 bemeza ko uyu muraperi yateye inda Lynee agahita amutererana.

Ikipe y’abunganizi mu mategeko ya Rymir ivuga ko Jay Z yanze ko bapima amaraso ye ngo hagaragazwe niba koko ari Se w’uyu muhungu. Kuva mu 2011 Rymir yasabye ko hafatwa DNA ariko Jay Z akabyanga avuga ko atari we Se ko nta n’impamvu yatuma akoresha ibi bizamini.

Ryamir uvuga ko yakoze ibishoboka byose ngo ahure na Jay Z imbona nkubone, yatangarije Daily Mail ko igitumye ajyana uyu muraperi mu nkiko atari uko agamije kumukuraho amafaranga ahubwo ko icyo akeneye ari ukuri.

Yagize ati: ”Sinshaka amafaranga nk’uko benshi babitekereza. Ndashaka ukuri kugira ngo menye Papa wanjye. Ni ibintu byoroshye Jay Z yemeye gufata DNA nkamenya ko ariwe Papa koko cyangwa atari we bikarangira. Mpangayikishijwe no kumenya inkomoko yanjye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *