Ikimero cya ‘Yolo The Queen’ cyashituye Harmonize yiyemeza gutura mu Rwanda

Ngiye gutura mu Rwanda kubera wowe! Nyuma ya Kajala, Harmonize ararikiye Yolo The Queen !

Rajab Abdul Kahali uzwi ku mazina y’Ubuhanzi nka Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri ubu, yatangaje ko afite gahunda yo kwimukira mu Rwanda kubera urukundo afitiye Yolo The Queen.

Uyu muhanzi umaze iminsi agaragaza urukundo akunda uno mukobwa w’ikimero gikurura benshi, yavuze ko amwifuza bikomeye kandi ko amurutira abakobwa bose yahuye nabo.

Abinyujije kuri Instagram uyu muhanzi yarengejeho ko yiteguye kugura inzu mu Rwanda kuko Yolo The Queen amaze gutuma yiyumva nk’umunyarwanda wuzuye.

Ati”Iyo ufite amafaranga n’ubwamamare, iyi si iba igoye cyane, ntabwo umenya umuntu w’indyarya n’utari indyarya. Maze imyaka ine mvugana na Phiona [Yolo] yarahabaye nanjye narahabaye.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kukwereka ko ndi umugabo wa nyawe, nkukunda bimvuye ku mutima Yolo The Queen undutira buri mukobwa wese twahuye mu buzima bwanjye.”

“Utuma niyumva nk’umunyarwanda, ngiye kugura inzu yanjye ya mbere i Kigali kugira ngo ngerageze nkwegere “

Harmonize akomeje kwereka uyu mukobwa urukundo nyuma y’amezi make atandukanye na Kajala Frida yahoraga yirahira ku mbuga nkoranyambaga.

Yigeze gutoborwa ikibuno! Impamvu Yolo The Queen a - Inyarwanda.com

Barararanye! Ibyahishwe ku guhura kwa Harmonize na - Inyarwanda.com

Yolo The Queen yashyize hanze ifoto y'ubwambure, - Inyarwanda.com

Yolo The Queen yaba ari we turufu igezweho kuri Harmonize wifuza  kwigarurira umuziki w'u Rwanda? | IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *