USA: Haley yashinjwe kugira iturufu ‘Kushner na Ivanka Trump’ mu gushaka umwanya wa Visi Perezida


image_pdfimage_print

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Mike Pompeo, mu gitabo cye yenda gushyira hanze yahishuye ko Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye, Nikki Haley yagerageje cyane kwishingingikiriza ku Mukobwa wa Donald Trump, Ivanka hamwe n’Umukwe we, Jared Kushner agamije kubacamo ngo arebe ko yaba Visi Perezida wa Donald Trump.

Ikinyamakuru CNN kivuga ko aya makuru kiyakesha agace gato yabonye k’icyo gitabo Pompeo yenda gushyira ahagaragara.

Iki gitabo yacyise “Never Get an Inch: Fighting for the America I Love” aho akomoza cyane ku bo mu ishyaka ry’aba-republicains bashobora guhatana mu 2024, barimo Haley na John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano, umudepite muri Kansas ndetse n’umuyobozi wa CIA.

Pompeo yanditse ko yabwiwe na John Kelly wari ukuriye abakozi ku bwa Donald Trump ko, Haley yajyaga ategura guhura na perezida, akavuga ko hagamijwe kuganira ku bibazo bwite, gusa ku rundi ruhande akajya ajya no muri White House aho yahuriraga na Kushner hamwe na Ivanka Trump bakoraga nk’abajyanama bakuru aho mu biro by’umukuru w’igihugu.

Ubwo Haley yegerwaga n’itangazamakuru ngo agire icyo atangaza ku byo avugwaho, yamaganiye kure ibyo Pompeo amuvugaho aho yagize ati “nta biganiro biganisha ku kuba visi perezida nigenze ngirana na Jared hamwe na Ivanka cyangwa perezida ubwe.” Icyakora ku ruhande rwa Pompeo na we avuga ko adahagaze kuri aya makuru niba koko ari ukuri.

Haley avuga ko ari agahomamunwa ndetse bibabaje kubona umuntu yihandagaza akajya hanze aremekanya ibihuha agamije kwigurishiriza igitabo, akavuga ko ibihuha nk’ibi ari byo bituma we yarakomeje kuba kure y’ibikorerwa i Washington DC.

Amakuru ava muri White House ariko asa n’ayunga mu rya Pompeo yakomoje ku kuntu Kushner na Ivanka Trump bagerageje gusunika ngo barebe ko Haley yasimbura Rex Tillerson ku bunyamabanga bwa Leta.

Ntibyarangiriye aho kuko nyuma Trump yaje kumvikana avuga Mike Pence mu buryo butari bwiza aho yamushinjaga gushaka gutuma yivuguruza mu magambo yabaga yavuze, icyo gihe n’ubundi bikavugwa ko Kushner na Ivanka Trump bagerageje gushaka gusunika Haley ngo abe yasimbuzwa Mike Pince.

Ibi ngo ni agahomamunwa ndetse bibabaje kubona umuntu yihandagaza akajya hanze aremekanya ibihuha agamije kwigurishiriza igitabo, akavuga ko ibihuha nk’ibi ari byo bituma we yarakomeje kuba kure y’ibikorerwa i Washington DC.

Amakuru ava muri White House ariko asa n’ayunga mu rya Pompeo yakomoje ku kuntu Kushner na Ivanka Trump bagerageje gusunika ngo barebe ko Haley yasimbura Rex Tillerson ku bunyamabanga bwa leta.

Ntibyarangiriye aho kuko nyuma Trump yaje kumvikana avuga Mike Pence mu buryo butari bwiza aho yamushinjaga gushaka gutuma yivuguruza mu magambo yabaga yavuze, icyo gihe n’ubundi bikavugwa ko Kushner na Ivanka Trump bagerageje gushaka gusunika Haley ngo abe yasimbuzwa Mike Pince.

Pompeo says he'll announce 2024 intentions in the spring | The Hill
Bwana Mike Pompeo yabaye Minisitir w’Ububanyi n’Amahanga ku ngoma ya Trump.

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *