Umuhanzi Harmonize ari mu Mujyi wa Kigali

Spread the love

Umuhanzi uri mu bagezweho mu gihugu cya Tanzania akaba anakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba, Harmonize ukunda kwiyita Konde Boy yasesekaye i Kigali aho yakiriwe n’abarimo Bruce Melodie.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru ni bwo Harmonize yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yakiriwe n’abarimo Bruce Melodie baheruka gukorana indirimbo 2 (’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’.), Coach Gael wa 1:55 AM irimo ifasha Bruce Melodie muri iyi minsi hamwe na DJ Brianne.

Nta byinshi ku rugendo rwe bizwi uretse kuba yaje gutembera aho yagiye gucimbika muri ParkInn by Radisson Hotel.

Mu mashusho Umuhanzi mugenzi we w’Umunyarwanda Bruce Melodie yasangije abamukurikira kuva bageze ku kibuga cy’indege kumwakira kugeza muri hoteli acumbitsemo, Harmonize yavuze ko afite amahitamo 2, gupfa cyangwa kwemera akarongora umunyarwandakazi.

Ati “mfite amahitamo 2 gusa! Imbunda indi ku mutwe ndapfa cyangwa ndongore uyu munyarwandakazi.”

Mu minsi ishize havuzwe ko uyu muhanzi yaba ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi Dabijoux, ibintu byatumye hari abakeka ko Harmonize yaba ari i Kigali yaje kureba iyi nkumi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *