USA: Donald Trump yamenyeshejwe Umunsi azaburaniraho

Urukiko rwatangaje amatariki y’imanza ebyiri z’ingenzi uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aregwamo gushaka kuburizamo ibyavuye mu matora yo mu 2020 yatsinzwe.

Inyandiko y’urukiko yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere yerekanye ko Trump azagezwa imbere y’urukiko ku cyaha cyo kwivanga mu byavuye mu matora muri Leta ya Georgia ku wa 6 Nzeri uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, umucamanza i Washington DC, yemeje ko iya 4 Werurwe 2024 ari yo tariki urubanza ruzatangiriraho ku byaha nk’ibi.

Uyu mugabo wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agomba kwitaba ahantu hane hatandukanye harimo aho agomba gusubiza ku byaha bibiri byo kwivanga mu byavuye mu matora, ariko yakunze guhakana yivuye inyuma ko nta kibi yakoze.

Inyandiko z’urukiko kuri uyu wa Mbere zisobanuye ko Trump uzahagararira ishyaka ry’aba-Republicains mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024 ashobora kuzagezwa imbere y’inkiko nibura inshuro eshatu zitandukanye mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bizaba bushyushye.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Trump, uyu mugabo yavuze ko ibiri kumukorerwa bigamije kumubangamira bikaba bifitwemo uruhare na Perezida Joe Biden n’abandi bayobozi.

Umucamanza ukurikirana dosiye ku byaha byo kwivanga mu by’amatora, Jack Smith, yari yasabye ko urubanza rwatangira ku ya 2 Mutarama umwaka utaha ariko abanyamategeko ba Trump bavuga ko bakeneye igihe cyo kwiga kuri dosiye y’amapaji agera kuri miliyoni 11 bakiriye avuye mu Bushinjacyaha.

Bo basabye ko urubanza rwazatangira muri Mata 2026 nyuma y’umwaka umwe amatora ya 2024 abaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *