Ibyihariye kuri ‘Shadia Keza’ wakuye Umuhanzi Sintex mu rungano

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye ko Mazimpaka Arnold uzwi ku mazina y’Ubuhanzi nka Sintex yakoze ubukwe.

Ni igikorwa cyakozwe mu ibanga rikomeye kuko nta mpapuro z’ubutumire zigeze zigaragara hanze ndetse icyo gikorwa cyanitabiriwe n’abantu mbarwa.

Ubwo kuwa 24 Kanama hagaragazwaga amafoto y’isezerana mu mategeko hagati ya Sintex na Shadia Keza, havuzwe amagambo atandukanye ndetse hanibazwa ibitandukanye haba kuri Sintex umaze kubaka izina muri muzima Nyarwanda ariko akaba yarakoze ubukwe bucece, ndetse no kubibazaga iby’umukobwa wamuteye gusezerera ubusore.

Mubyo twabashije kumenya ni uko uyu Keza Shadia ari umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Canada akaba akora mu mushinga urwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku Isi hose.

Akazi akora gahuzwa ahanini n’ubuzima bushaririye yabayemo bwiganjemo ihohoterwa yakorewe nyuma yo kubura ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari afite imyaka 7.

Abara inkuru ye ubwo yaganiraga na Global News, yavuzeko Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yabayeho mu buzima bwo Ku muhanda indi myaka irindwi aho yavuye yerekeza muri Uganda asanzeyo nyirasenge.

Aha niho inkuru iteye agahinda ku buzima bwa Shadia yabaye nk’iyongerewe ubukana kuko nyirasenge yatangiye kumukorera ihohoterwa ndetse akajya amutegeka kujya mu buraya n’amafaranga akuyemo akayamuha.

Keza yagize ati:

Masenge ntabwo yari umuntu mwiza, yantegetse kujya mu buraya ndetse abagabo bakankorera ihohoterwa kugira ngo bamuhereze amafaranga. Iyo nangaga kubikora nararaga hanze ndetse akanyima ibiryo.

Ku bwo gufatwa nabi, Keza yaje guhura n’umugabo wamubwiye ko amukunda nyuma agendera muri icyo kinyoma hanyuma mu mwaka wa 2003 ku bwo kubura uko agira, ashyingiranwa n’uwo mugabo icyo gihe afite imyaka 18 nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru CBC News.

Nyamara n’ubwo bashyingiranwe azi ko atandukanye no guhohoterwa, umugabo we nawe yaje kujya amuhohotera ku buryo igihe cyageze Keza akifuza kuba yarapfuye kuko yumvaga yari yaramaze guhaga ubuzima bwe akumva ko gupfa byaba ari byo byamuha ibyishimo nk’uko ikinyamakuru London CTv news kibitangaza.

Keza aganira na CBC news, yagize ati:”Yajyaga (Umugabo we) ankubita mu nda akansambanya ku ngufu ndetse rimwe na rimwe akankubita mu maso. Mfite inkovu nyinshi nasigiwe nawe.”

Mu mwaka wa 2009, Keza Shadia n’umugabo we bimukiye mu bwongereza naho akomeza kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko mu mwaka wa 2014 baza gutandukana amusigiye abana babiri.

Nyuma yo gutandukana, Keza Shadia yavuze ko ubuzima bw’uwahoze ari umugabo we ari gereza gusa aho afungwa afungurwa buri gihe.

Nyuma ni bwo Keza Shadia yaje kujya mu gihugu cya Canada ari naho magingo aya atuye akora umuryango wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa witwa “Shine the light on woman abuse”.

Nyuma y’imyaka 9 atandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Keza Shadia yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umuhanzi Sintex akaba umuvandimwe wa Arthur Nkusi.

Nyuma y’ubuzima bushariye yanyuzemo Keza na Sintex basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko amategeko ya Leta y’u Rwanda abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *