Urujijo ku Ifoto igaragaza Umuhanzi ‘Papa Cyangwe’ mu Mwambaro w’Ijipo

Umuhanzi Uwiringiyimana Lewis uzwi nka Papa Cyangwe, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ifoto yasangije abamukurikira yambayre Ijipo.

Abinyujije ku rukuta rwe Instagram, yasangije abamukurikira ifoto imugaragaza muri uyu mwambaro umenyerewe ku gitsina gore.

Nyuma yo kuyishyiraho, abantu batandukanye bakomeje kuyigarukaho, bayibazaho cyane bibaza icyo uyu musore yaba agamije.

Benshi bahamyaga ko ikigenderewe ari ukugira ngo yongere agaruke mu mitwe y’abantu, bikaba ari nk’uburyo bwo kugira ngo nagira indirimbo ashyira hanze, izasange abantu bakimwibuka.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Magic Fm yatangaje ko iyi foto ari mwe izagaragara mu mashusho y’indirimbo yitegura gushyira hanze yitwa “Ikigori” ndetse ikaba imwe muzigize album yitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Kugeza kuri ubu, indirimbo ‘Bakalo’ aheruka gushyira hanze imaze Ukwezi, yayifatanyije na Ish Kevin bari bamaze igihe bavugwaho kurebana ay’ingwe.

Afite kandi Album yise ‘Live and Die’. Iyi aherutse kuyimurikira abaturage bo mu Karere ka Musanze n’aka Rubavu.

Ni Album igaragaraho indirimo yafatangije n’Abaraperi barimo Bushali na B-Threy.

Ifoto ya Papa cyangwe yavugishije abatari bake kumbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *