Urugamba rwo kuyobora Ferwafa rugeze mu Mahina, ni bande bahabwa amahirwe?

Urugamba rwo gushakisha umuyobozi mushya w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rugeze mu mahina, mu gihe tariki 26 Kamena 2023, aribwo hateganyijwe inama y’inteko rusange izatorerwamo uyu muyobozi.

Umuyobozi mushya uzaba utowe, asakurira mu ngata, Bwana Nizeyimana Olivier Mugabo, weguye kuri uyu mwanya tariki ya 19 Mata 2023 ku mpamvu yise ize bwite.

Kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda ushobora gutera imbere no gutanga umusaruro, ugomba kubakira ku buyobozi bwawo bukomeye, burangwa n’ikinyabupfura ndetse no guharanira gushyira imbere ishema ry’abanyarwanda.

Ibi nibyo inshuro nyinshi biba bitegerejwe ku muyobozi wa FERWAFA, gusa bikunze gutandukana, kuko buri uko ubuyobozi buhindutse hakunze kugaruka ibibazo bimwe.

Mu gihe kugeza ubu nta muntu uratangaza mu buryo bweruye ko yifuza kuyobora iri Shyirahamwe, hari abakomeje gushyirwa mu majwi ko basimbura Mugabo Nizeyimana Olivier.

Muri aba bakomeje kuvugwa, harimo; Shema Fabrice uyobora AS Kigali y’abagabo, Munyentwali Alphonse uyobora Police FC, Jean Fidele Uwayezu uyobora Rayon Sports na Charles Nkuri Kakooza uzwi nka ‘KNC’, uyobora Gasogi United.

  • Shema Fabrice (AS Kigali)

Uyu mugabo, ayobora AS Kigali guhera mu 2018. Kuva yatorerwa kuyobora iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, iyi kipe yongeye kugira ubukana, aho muri iyi myaka 5 ayimazemo yerekanye ko yagira ijambo ku mupira w’amaguru imbere mu gihugu.

Aha, harimo guhangana na APR FC yaba muri Shampiyona n’igikombe cy’amahoro.

By’umwihariko, mu mwaka w’imikino w’i 2020/21, AS Kigali yabuze igikombe cya Shampiyona nyuma yo kurushwa na APR FC ibitego gusa.

Uretse shampiyona yagerageje guhanyanyazamo n’ubwo atayitwaye, ku buyobozi bwa Shema, AS Kigali yegukanye ibikombe 2 by’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro.

Kwegukana iki gikombe, byafashije iyi kipe guserukira Igihugu ishuro 3 zikurikiranya mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Urukundo bivugwa ko agaragariza ruhago, imyaka amaze ayobora AS Kigali, kongeraho ko ari umushoramari muri ruhago, ni bimwe mu bimuha amahirwe yo kuyobora Inzu abatari bacye bita iy’i Remera (ahubatse ikicaro cy’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda).

  • Jean Fidele Uwayezu (Rayon Sports)

Nyuma y’uko atorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu Kwakira kw’i 2020, afatwa nk’umwe mu bamaze kuyigarurira igitinyiro, mu gihe nyamara ku ikubitiro yari ahanzwe amaso kuko yatorewe kuyiyobora bigaragara ko ari azatangirira ku busa nyuma y’ibibazo iyi kipe yari imazemo iminsi.

Ibi bibazo yayisanzwe, abakunzi b’iyi kipe babyegeka ku wo yasimbuye, Sadate Munyakazi, washinjwe gutakaza indangagaciro za Rayon Sports, agashyira amabanga yayo hanze, bikaviramo iyi kipe kurambarara muri ruhago y’imbere mu gihugu.

N’ubwo byari bimeze bitya ariko, Sadate Munyakazi yifatiye mu gahanga bamwe mu bayoboye iyi kipe mu bihe bitandukanye, avuga ko aribo bagize uruhare muri ibi bibazo yari irimo.

Mu gihe iyi kipe yari iri muri ibi bibazo by’urudaca, nibwo Uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyiyobora, gusa nawe atorwa mu buryo butavuzweho rumwe n’abakunzi b’iyi kipe.

Ku ikubitiro, bamwe mu banyamuryango b’imena b’iyi kipe, bahise batera umugongo ingoma ye, aho bikangaga ko nawe ashobora kuba ntaho ataniye n’uwo asimbuye. Ni mu gihe nyamara, imibereho ya buri munsi ya Rayon Sports yashingirwaga kuri aba banyamuryango.

Uko iminsi yagiye ishira indi igataha, niko uyu wahoze mu Ngabo z’u Rwanda afite Ipeti rya Kapiteni mbere y’uko ajya ku rugerero, yagiye ashyira iyi kipe ku murongo, ubuyobozi bwongera gukorera hamwe n’umusaruro mu kibuga uraboneka, aha nibwo n’abari baramuteye umugongo bongeye kumugarukira, babona ko atandukanye n’uwo bakekaga ko ari we.

Uretse ibi kandi, n’abafatanyabikorwa yewe n’abaterankunga bari barateye iyi kipe umugongo bitewe n’ibibazo yari ivuyemo, bongeye kuyigarukira, kuko byasaga n’aho iri mu Kwezi kwa Buki.

Ku ngoma ye, yongeye kugarura umwuka mwiza wari warabuze muri Rayon Sports, ibi byose akabikora hagamijwe iterambere ry’iyi kipe iza ku mwanya wa mbere mu kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago y’u Rwanda.

Ikipe yongeye kugura abakinnyi batyaye, abatoza bakomeye ndetse no kubonera ikipe ibikoresho biyifasha gutanga umusaruro. Muri rusange yabaye Umucunguzi wa Rayon Sports mu bihe yari irimo.

Hari n’abagiye kure bati:”Inkotanyi, ihora ari Inkotanyi koko”.

Kongera gushyira Rayon Sports ku murongo mu gihe byasaba n’aka wa mugani w’akanyoni karitse ku nzira, abakunzi ba ruhago babishingira bamutunga agatoki mu bahabwa amahirwe yo kuyobora Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA.

  • Alphonse Munyantwali (Police FC)

Nyuma y’uko uyu wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba agizwe umuyobozi w’ikipe ya Police, Police FC, abakunzi ba ruhago batari bake bahise bamutunga agatoki.

Uretse Alphonse Munyantwali, hari n’abagiye kure bavuga ko umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga nawe ashobora kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, gusa ibi Lt Gen Mubarak Muganga yahise abyamaganira kure mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 26 wahurije APR FC na AS kigali kuri Sitade ya Bugesera ku wa Gatandatu ushize.

Aha, Lt Gen Mubarak Muganga yavuze ko ishingano afite zo kuyobora Ingabo zirwanira ku butaka bitamworohera kuzihuza no kuyobora FERWAFA, ndetse ko uretse no kuyobora FERWAFA, n’ikipe ya APR FC ayobora yayiburiye umwanya, aho yaboneyeho no gutangaza ko ashobora gusimburwa ku buyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bitewe n’inshingano z’akazi afite zitamworiheye.

Tugarutse kuri Munyentwalim azwiho kuba yari Meya w’Akarere ka Nyamagabe mu 2015, ubwo ikipe y’Amagaju FC yazamukaga mu kiciro cya mbere sya shampiyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru.

Nka Meya w’Akarere ka Nyamagabe, abakunzi b’Amagaju bahamya ko ntacyo bigeze bamuburana, kuko yakoraga ibishoboka byose ngo iyi kipe igume mu kiciro cya mbere, ibi akaba yarabigezeho, kuko Amagaju FC yamanutse mu kiciro cya kabiri nyuma y’uko avuye kuri uyu mwanya.

Munyentwali wanabaye Ingabo (Umusirikale), nyuma y’Icyumweru kimwe gusa agizwe umuyobozi wa Police FC, ari mu bahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA.

Mu gihe yatangaza ko yiyamamarije kuyobora FERWAFA, bamwe mu bakunzi ba ruhago imbere mu gihugu bavuga ko ntawe byagatunguye, kuko atapfuye kugirwa umuyobozi wa Police FC bitunguranye.

  • Charles Nkuri Kakooza ‘KNC’ (Gasogi United)

Uyu mugabo uzwiho kuba nyiri Radiyo na Televiziyo One n’ubundi bushabitsi burimo no kuba yarashinze ikipe ya Gasogi United, yakunze gutungwa agatoki inshuro nyinshi kuri uyu mwanya, gusa inkuru ntibe impamo.

Mu mwaka w’i 2021 ubwo Nizeyimana Olivier Mugabo yatorerwaga kuyobora FERWAFA, nabwo yari yashyizwe mu majwi. Gusa, we ubwe ntabwo yari yigeze atangaza ko akeneye kwicara kuri iyi ntebe benshi mu bakunzi ba ruhago bavuga ko ariyo ya mbere ishyuha kurusha izindi.

Uyu wabanje kuba Umunyamakuru ukorera abandi, mu 2012 nibwo yatangiye kuba rwiyemezamirimo, aho yatangiye ubucuruzi bw’ibikoresho by’Imirasire y’Izuba.

Nyuma yaho gato, yahise atangaza ko yashize Radiyo, ayita Radiyo 1 Rwanda. Mu 2014, yahise ashinga Televiziyo, ayita Televiziyo one (TV1).

Amaze imyaka 4 mu bushabitsi bwa Radiyo na Televiziyo, 2016 yinjiye mu bucuruzi bujyanye n’umupira w’amaguru, atangaza ko yashinze ikipe yitwa Gasogi United.

Yinjiye muri uru ruganda rwa ruhago atagenzwa no gutembera, kuko nyuma y’imyaka 4 gusa, mu 2020, iyi kipe yahise ikatisha itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda. Kuva ubwo, ikaba itaramanuka.

Imwe mu ntego avuga ko zatumye ashinga iyi kipe, ni uko inshuro nyinshi akunze kuvuga ko ari ikipe yatsinda uwo ariwe wese muri ruhago y’imbere mu gihugu, ibi bikaba bikurura amarangamutima y’abakunzi b’umupira w’amaguru, bakajya kureba aho iyi kipe yakinnye.

Bimwe mu byo akundirwa n’abakunzi ba ruhago imbere mu gihugu, ni uko adakunda abafuza ko umupira w’amaguru mu Rwanda wahora uri uw’abatarabigize umwuga, ahubwo watera imbere ugakinwa kinyamwuga, ndetse ugatunga kurushaho abawubamo.

Hashingiwe kuri ibi, ni bimwe mu bimuha amahirwe yo kuba yaba umukandida mwiza wo kuyobora FERWAFA.

Amafoto

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *