Rwanda: Miliyoni 400$ zimaze kwishyura nk’umwenda w’impapuro mpeshamwenda mpuzamahanga

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rwamaze kwishyura umwenda wa miliyoni 400$ rwari rwarafashe ku masoko y’i Burayi binyuze mu mpapuro mvunjwafaranga z’umwenda [Eurobonds].

Mu 2013, u Rwanda rwafashe inguzanyo ya miliyoni 400$ yashowe mu mishinga yagutse y’iterambere ijyanye no kwagura Sosiyete y’Igihugu y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya RwandAir ndetse no kubaka Kigali Convention Centre n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Ni umwenda u Rwanda rwari rwafashe ku kiguzi cya 6,625% ukaba waragombaga kwishyurwa mu gihe cy’imyaka 10. Ni ukuvuga mu 2023.

Ubwo Abasenateri n’Abadepite bagezwagaho imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2022/23, Depite Habineza Frank yabajije aho u Rwanda rugeze rwishyura imyenda.

Ati “Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF cyagaragaje ko tuzananirwa kwishyura wa mwenda wa Eurobonds, twaba twarananiwe kwishyura cyangwa twarishyuye? Mwatubwira uko bihagaze.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko uwo mwenda wamaze kwishyurwa aho wishyuwe mu bice bibiri.

Mu gihe cya Covid-19, ubwo amasoko mpuzamahanga y’umwenda yari ameze neza, Leta y’u Rwanda yasubiye ku isoko igurisha izindi mpapuro mpeshamwenda [Eurobonds] za miliyoni 620$.

Muri ayo igice kinini cyahise cyishyura wa mwenda wa Eurobonds wo mu 2013, hahise hishyurwa miliyoni 340$ hasigara miliyoni 60$, igihe cy’umwenda cyagombaga kurangira muri Gicurasi.

Minisitiri Dr Ndagijimana ati “Igihe cy’umwenda wose cyagombaga kurangiza kwishyurwa muri uku kwezi kwa gatanu, ubu mu Cyumweru gishize yarishyuwe.”

Ati “Eurobonds ya cyera y’imyaka 10 yo iba irarangiye, dusigarana ya yindi nshyashya nayo izamara indi myaka 10 kandi yo twayibonye ku giciro cyiza cya 5,5%, ubwo nayo izatugeza mu yindi myaka 10 iri imbere, 2031.”

Umwenda w’u Rwanda waragabanyutse

Mu ngengo y’imari ya 2023/24, biteganyijwe ko inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 1,225.1 Frw bingana na 24% by’ingengo y’imari yose.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko umwenda rusange ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu nawo wagabanyutse kuko wavuye ku 73% mu 2021, ubu ukaba ugeze kuri 67%.

Minisitiri Dr Ndagijimana ati “Kandi gahunda y’igihe giciriritse ni uko izamanuka ikagera kuri 65% mu 2030, izagenda igabanuka uko imyaka igenda ijya imbere.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi itangaza ko umwenda w’igihugu ucunzwe neza, ubu uri ku gipimo gicirirtse, kandi uri hasi cyane y’ibipimo ntarengwa bigenderwaho mu gupima uburemere bw’umwenda ku bukungu bw’igihugu.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko nibura 89% by’umwenda w’igihugu ni imyenda ihendutse itangwa cyane n’amabanki n’ibigega mpuzamahanga ku nyungu yo hasi no ku gihe kirekire cyo kwishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *