Urubanza rwa Kazungu:”Abo nishe nabahoye ko banyanduje SIDA ku bushake”

Kazungu Denis yazanywe mu Rukiko ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 arinzwe bikomeye.

Akigezwa mu Rukiko, yasomewe umwirondoro we ko yitwa Denis Kazungu w’imyaka 34, yemera ko ari uwe. Mu mwirondoro we ntihavuzwe icyo yakoraga cyangwa umwuga we.

Ubushinjacyaha bwamusomeye ibyaha 10 bumurega birimo; Kwica ku bushake, iyicarubozo, gusambanya umuntu ku ngufu, gufunga abantu bitemewe n’amategeko n’ibindi…

Mu cyumba cy’Urukiko cyarimo abanyamakuru benshi cyane, nta gihunga, Kazungu yasubije ati:“Ndabyemera”.

Kazungu utari ufite umwuganizi mu mategeko, yasabye kuburanira mu muhezo ngo kuko yakoze ibyaha bikomeye atifuza ko bijya mu Itangazamakuru, ariko ibi Urukiko rurabyanga.

Kazungu arega kwica abagore 13 n’umusore umwe mu bihe bitandukanye, bamwe imibiri yabo yasanzwe aho yari atuye yarayihambye.

Ntiharamenyekana imyirondoro y’abo yishe bose, iperereza ryakozwe n’urwego rubishinzwe ntiharatangazwa ibyarivuyemo byose.

Ku byaha aregwa, Kazungu yavuze ko abo yishe yabishe kuko “Banyanduje SIDA kandi babishaka.”

Ntabwo hazwi neza urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe Kazungu ariho. Gusa mu isura no mu byo avuga aboneka nk’udafite ikibazo.

Kazungu amaze kwemera ibyo aregwa, mu Rukiko umugore ukuze yavugije induru, arataka aririra umwana we avuga ko Kazungu yishe.

Abajijwe niba ntacyo yongeraho kubyo yavuze, Kazungu yemye kandi yeruye, yasubije Urukiko ati:“Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi…Ntacyo narenzaho.”

Umucamanza yavuze ko icyemezo ku kumufunga cyangwa kumufungura by’agateganyo Urukiko ruzagitanga tariki 26 z’uku Kwezi. (THEUPDATE & BBC)

Kazungu Denis yafashwe mu ntangiriro z’uku Kwezi, uyu Munsi nibwo yagejejwe mu Rukiko ku nshuro ya mbere

 

Denis Kazungu imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.

 

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *