Gisozi: Imvura yarituye Umukingo uhitana Umuryango w’Abantu Bane

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Kanyinya, haravugwa inkuru y’incamugogo nyuma y’uko Umukingo uridutse ugahitana Umuryango w’abantu bane (4).

Ibi byabaye mu Mvura nyinshi yaraye iguye mu Mujyi wa Kigali guhera saa 18:15-23:00.

Aba bantu bane (4) baraye bahitanywe n’iyi Mvura idasanzwe yaraye iguye hafi mu gihugu hose, bagizwe n’Umugabo, Umugore n’abana babiri (2).

Umugabo yitabye Imana ageze ku Bitaro bya Kibagabaga.

Bamwe mu baturanyi baganiriye n’Umunyamakuru wa THEUPDATE ubwo yageraga ahabereye ibi byago, bamutangarije ko uyu Mubyeyi yitabye Imana yari atwite.

Aba baturanyi b’uyu Muryango, bakomeje batangaza ko iyi Mvura yaguye uyu Muryango uri mu Icumbi aho babaga, mu gihe bari batarataha.

Mu ghainda kenshi, bakomeje bavuga ko bashenguwe n’Urupfu rw’uyu Muryango ndetse ko n’Inzu zasigaye zihagaze nta kizere cy’uko zaba zigikomeye ndetse ko isaha n’isaha hatagize igikozwe mu maguru mashya nazo zahirima.

Bamwe mu baturage baganirije Umunyamakuru wa THEUPDATE batashimye ko amazina yabo ajya mu Itangazamakuru, ubwo basubizaga ikibazo cy’Umunyamakuru kijyanye n’iba ubuyobozi bwaba bwarigeze bubasura cyangwa ngo bubateguze kwimuka, mu gihe aho batuye hagaragara nk’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagize bati:

Uretse agace kazwi nko mu Isi ya Cyenda (9) abagatuye bari baramaze kwimurwa, twe nta makuru yo kwimurwa twari tuzi.

Agaruka kuri ibi byari bimaze kuvugwa n’aba baturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Rugababirwa Deo, yatangarije Umunyamakuru wa THEUPDATE ati:“Twari tutarabatangariza Umunsi ntarengwa wo kubimura. Gusa, twakoranye nabo Imana inshuro irenze imwe, tubateguza ko muri ibi bihe by’Imvura tugiye kujyamo, nabo bazimurwa mu rwego rwo kurokora Ubuzima bwabo”.

Asubiza ku kigiye gukorwa mu kwimura abatuye muri aka gace kibasiwe n’iki Kiza, Bwana Rugababirwa Deo, yagize ati:“Mu rwego rwo kubashakira Umutekano, uyu Munsi haraza kurara himuwe Amasibo 13 yo mu Midugudu ibiri yo mu Kagari ka Kanyinya. Muri iyi Midugudu, umwe ubarizwamo Amasibo 7 undi ubarizwamo Amasibo 6”.

“Abimurwa baraza guhabwa Amafaranga bifashisha bashaka ahandi bakodesha. Mu gihe abasanzwe batuye muri aka gace badakodesha, bahawe Amezi Atatu yo kuba bashatse ahandi bimukira”.

Agaruka ku ngano y’Amafaranga bari buhe aba bagiye kwimuka, yagize ati:“Buri Muturage arahabwa Amafaranga bitewe n’uko aho agiye gukodesha hishyurwa by’umwihariko n’Umubare w’abaza kurara bimutse”.

Bamwe mu Baturage batuye muri aka gace kibasiwe n’Ibiza byanahitanye uyu Muryango w’abantu bane (4), bateye amajwi hejuru bavuga ko bimuka ari uko bamaze guhabwa Ingurane.

Avuga kuri iyi mbogamizi, Rugababirwa Deo yagize ati:“Nta gahunda yo gutanga Ingurane ihari. Abari gusaba guhabwa Ingurane bubatse ahantu hatemewe ndetse baranabimenyeshejwe nta kibatunguye”.

Yunzemo ati:“Ikihutirwa ni ugutabara abari mu Kaga, igihe bizagaragara ko hari abubatse mu buryo bwemewe n’Amategeko, Ingurane hazakurikizwa icyo Amategeko ateganya”.

Ijisho ry’Umunyamakuru wa THEUPDATE ryabonye amwe mu Mazu yo muri aka Kagali ka Kanyinya zigaragaza ko nazo ziteje amakenga ndetse abaziyuyemo bakaba batashyizwe mu bagomba kwimurwa.

Kuri iyi ngingo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Rugababirwa Deo yamusibije agira ati:“Umusibo ni Ejo, ebo bundi nabo bakimurwa. Biri muri gahunda Leta ko ibice byinshi byo muri uyu Murenge ababituye bazimurwa, kuko abenshi begereye Ibishanga ndetse no munsi y’Imisozi, aho bigaragara ko hashyira Ubuzima bwabo mu Kaga”.

Gusa, uyu mwanzuro wo kwimurwa ntiwanyuze bamwe, kuko hari abifuzaga ko bakora neza Ruhurura ibateza ikibazo bagakomeza gutura aho batuye cyangwa bagahabwa Ingurane bagashaka ahandi ho kujya gutura, kuko ntaho kujya bafite kuri ubu.

Nyuma y’ibi Biza byabaye mu Ijoro ryakeye, abagizweho Ingaruka bacumbikiwe by’agateganyo ku Rusengero rw’Abadiventitse b’Umunsi wa 7 ruherereye ahazwi nka Kariyeri.

Bajyanywe kuri uru Rusengero mu gikorwa cyari kigizwe n’Inzego z’Ubuyobozi bwite bwa Leta burimo ubw’Umujyi wa Kigali buyobowe na Meya Rubingisa Pudence n’inzego z’Umutekano (Ingabo, Police na DASO).

Bimwe mu bimaze kubarurwa byaginjwe n’ibi Biza, birimo Inzu eshatu (3) zasenyutse burundu, mu gihe izirenga 40 ziri mu Kaga ku buryo Imvura yongeye kugwa zitarusimbuka.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *