Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika arwaye Indwara ikomeye kandi yandura

Umushumba wa Kiliziya Gatorika y’isi yose, Papa Fransisko, yatangaje ko arwaye “Bronchite” ikomeye.

Papa yafashwe mu cyumweru gishize. Ku wa gatandatu, tariki ya 25 y’ukwa 11, yanyuze mu cyuma mu bitaro bya Kiliziya byita Gemelli i Rome, byerekana ko atarwaye umusonga nk’uko abaganga bari babanje kubikeka.

Ariko basanze ibihaha bye byarabyimbye, bigatuma adahumeka neza.

Byatumye aburizamo kujya i Dubai mu nama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu ku mihindukire y’ibihe. Kuri uyu wa kane, mu kiganiro yatanze mu mahugurwa ku bibazo by’ubuzima i Vatikani, Papa Fransisko yasobanuye ko arwaye “Bronchite” ikaze kandi yandura cyane, noneho asetsa abari bayarimo, ati:“Nk’uko mubibona, ndacyariho.”

Yababwiye ko nta muriro afite kandi ko abaganga bamushyize ku miti ya “Antibiotiques.”

Hagati aho, Minisitiri w’intebe we, Karidinali Pietro Parolin, ni we uzamuhagararira mu nama y’i Dubai.

Papa Fransisko amaze amezi afite ibibazo by’ubuzima. Aribwa mw’ivi no mu rukenyerero.

Urura rwe ruherutse kubyimba ajya mu bitaro. Mu kwezi kwa gatandatu gushize, nabwo yari mu Bitaro, abaganga baramubaga. Naho mu kwezikwa gatatu k’uyu mwaka, nabwo yamaze iminsi itatu mu bitaro na none kubera “Bronchite.”

Muri uku Kwezi kwa 12 (kw’2023), Umushumba wa Kiliziya Gatorika y’Isi yose azuzuza imyaka 87 y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *