Cricket: Uganda yanditse Amateka yo gukatisha Itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa Cricket yakoze Amateka yo gukatisha itike y’Igikombe cy’Isi.

Iyi tike yahesheje Uganda kuzahagararira Umugabane w’Afurika mu mikino izabera muri Leta zunze Ubumwe z’Amarika na West Indies mu Mwaka utaha w’i 2024.

Nyuma y’Imyaka 16 Uganda yiruka kuri iyi tike, inzozi zabaye impano. Ni itike yari imaze igihe ishaka guhera mu 2007.

Uganda yakatishije iyi tike nyuma yo gutsinda u Rwanda kuri Wickets 9 mu mikino yo gushaka iyi tike yaberaga muri Namibia, biyihesha gusoreza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Namibia.

Iyi mikino ikinwa buri Myaka ibiri, ihuriza hamwe Ibihugu 20 bihiga ibindi ku Isi muri uyu mukino.

Biteganyijwe ko iyi mikino izakinwa hagati ya tariki ya 04 kugez ku ya 30 Kamena 2024, ikazabera muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika na West Indies.

May be an image of text that says "ICC MEN'S T20WC 2024 USA & WEST INDIES 2024LINE-UP 2022 T20WC TOP 8 FINISH AUSTRALIA AMERICAS QUALIFIER CANADA ENGLAND INDIA NETHERLANDS ASIA QUALIFIER NEPAL NEW ZEALAND OMAN EAST ASIA-PACIFIC QUALIFIER PAKISTAN SOUTH AFRICA SRI LANKA PAPUA NEW GUINEA EUROPE QUALIFIER NEXT BEST ON T20I RANKINGS IRELAND SCOTLAND AFGHANISTAN AFRICA QUALIFIER BANGLADESH NAMIBIA UGANDA ICC"

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of ‎5 people and ‎text that says "‎UGANDA 69 65 (18.5) ICC 66/1 (8.1) UGANDA WIN BY و WICKETS‎"‎‎

May be an image of 9 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *