Umuyobozi wa Alibaba Group agiye kwigisha muri Kaminuza zo mu Rwanda

Umunyemari w’Umushinwa Jack Ma Yun, uzwi nk’uwashinze Urubuga rwa Alibaba Group, yemeye kuzajya yigisha nk’Umwarimu udahoraho muri Kaminuza ny’Afurika yigissha ibijyanye n’Imiyoborere (African Leadership University).

Mu Cyumweru gishize, ubuyobozi bw’iyi Kaminuza nibwo bwatangaje ko bwishimiye gutangariza Isi ko Jack Ma Yun yagizwe Umwarimu udahoraho muri iyi Kaminuza.

Ubu buyobozi bwashimangiye ko kuba Jack Ma Yun agiye kuzajya yigisha muri iyi Kaminuza bizatera akanyabugabo ba Rwiyenezamirimo bato b’Abanyafurika kurushaho gushaka ubumenyi buzabafasha kwagura ibyo bakora.

Dr. Fred Swaniker washinze iyi Kaminuza, avuga ko iri shuri ryitezweho impinduka ku Mugabane w’Afurika, bityo kuba ryakwigishamo na Jack Ma ari intambwe nziza iganisha ku mihigo ryahize.

Ati:”Ubunararibonye bwa Jack Ma Yun by’umwihariko mu Ikoranabuhanga no mu guhanga udushya, bizaba Imbarutso izafasaha Abanyeshuri bacu kumva ko buri kimwe gishoboka, kubafasha kureba kure no gushyira mu bikorwa indoto bakuranye bafite umuhate n’intumbero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *