Abanyarwanda bari muri Sudani bageze i Kigali, abarimo abanyamahanga bashimira u Rwanda rwabakuye mu Menyo ya Rubamba mu gihe Urugamba rugeze mu Mahina

Abanyarwanda 32 n’abanyamahanga 10 bari mu gihugu cya Sudani bageze i Kigali, nyuma yo guhungishwa Ubushyamirane n’Umwuka w’Intambara ukomejeje gututumba muri iki gihugu.

Bakigera ku Kibuga cy’Intege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Clementine Mukeka n’Umuyobozi mukuru mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ACP Lynder Nkuranga.

Aba baturage bakuwe mu menyo ya rubamba mu gihe Sudani imaze Ibyumweru bikabakaba bibiri iri mu Ntambara ishyamiranyije uruhande rw’Ingabo za Leta ziyobowe na General Fattah al-Burnah” n’Ingabo z’uwari umwungirije, General Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hamedti.

Aba bombi bakaba bakomeje kurebana ay’ingwe mu gihe Urugamba rwo kwegukana Ubutegetsi buri ruhande rucungira hafi rugenzi rwarwo.

Kuri uyu wa Mbere, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ugiye guhagarika iyi ntambara, mu guhe bivugwa ko ababarirwa mu bihumbi 800 bavuye mu byabo barimo n’agahunze Igihugu.

Imibare iheruka gutangazwa tariki ya 25/04/2023, yagaragaza ko abagera kuri 559 bamaze gusiga Ubuzima muri iyi Ntambara yibasiye Umurwa mukuru Khartoum na Darfur, mu gihe abamaze kuyikomerekeramo babarirwa mu 4000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *